Nubwo nta gihe runaka wavuga ko umusore yatinze mu Busilibateri (Célibataire), ni ukuvuga atarashaka umugore, ni igihe kirambira abatari bake. Ni ubuzima benshi bubasharirira cyakora bitewe n’impamvu zinyuranye bagakomeza kububabamo, ku buryo iyo bateye intabwe yo kubuvama biruhutsa.
Urugero ni urw’uyu musore witwa RUKUNDO Jean Paul, bakunda kwita Holly Safi. Ati “Nifuje kuba umugabo cyera, atari uko nambaye ipantalo, ahubwo ni ikintu umuntu aharanira”
Uyu musore twaganiriye nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko na UFITINEMA Vestine. Ni umuhango wabereye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.
RUKUNDO avuga ko uyu ari umunsi ukomeye mu buzima bwe. “Uyu ni umunsi w’umunezero mu buzima bwanjye kuko hari icyiciro kimwe navuyemo hari n’ikindi nagiyemo. Nabaye umugabo.”
By’umwihariko, uyu mugabo avuga ko yararambiwe ubuzima bw’Ubusilibateri. Ati “Ubuzima bw’Ubusilibateri buba bubishye. Ni hahandi ushobora kuba ufite amafaranga ariko ukisanga ugiye kurarira ibishyimbo n’amandazi, amacapati n’ibishyimbo.”
UFITINEMA Vestine wasezeranye na RUKUNDO na we avuga ko uyu ari umunsi yishimiye kuko hari uwamuhinduriye izina.
“Ni umunsi wanshimishije cyane, ubu hari icyiciro kimwe navuyemo njya mu kindi. Ni ibintu rero numva byanejeje cyane kuko hari umuntu wampinduriye izina uyu munsi.”
Cyakora kugira ngo uyu munezero urambe, hari inama ababyeyi b’aba bombi bagiriye.
NIYONGIRA Tamali, Umubyeyi wa Rukundo, yagize ati “ubutumwa nabaha ni ukujya bashyira hamwe, bakabwizanya ukuri kandi bakajya baganira bishoboka, kuko ni yo nkingi y’urugo. Icyo bagiye gukora bakacyumvikanaho.”
KAMANAYO Thomas, Se w’umukobwa na we ati “Ndabasabira urugo ruhire, urugo rwiza. Nk’impanuro z’umubyeyi rwose, ndagira ngo mbasabe bazakore ku buryo urugo rwa bo rutazajegajega. Ruzakomeze rukomere”
Kubana byemewe n’amatego ni ikintu inzego z’ubuyobozi zishishikariza abantu bose bagiye kubana nk’umugore n’umugabo ndetse n’abasanzwe babana ariko batarasezeranye byemewe n’amategeko, kuko bituma hari uburenganzira bagira, yaba bo ubwabo ndetse n’abana bazabyara.
itegeko n° 001/2020 ryo ku wa 02/02/2020 rihindura itegeko n° 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango rikavuga ko “Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwa bo, niko kwemewe. Uko gushyingirwa gukorerwa ku mugaragaro imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwe mu bashyingirwa atuye cyangwa aba.”