Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ngororero ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, ku wa Gatandatu taliki ya 31 Ukuboza, yafashe abantu barindwi bakurikiranyweho gukora ubucukuzi ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium batabifitiye uruhushya.
Bafatiwe mu Mudugudu wa Gapfura, Akagari ka Rusororo mu Murenge wa Muhororo, babitse mu ngo zabo amabuye yo mu bwoko bwa Lithium angana na toni 1 n’ibilo 390 yose hamwe.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: ” Polisi yahawe amakuru ko hari abantu bacukura amabuye mu kirombe cya sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Ngororero Mining Company (NMC) bakanayagurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakozwe ibikorwa byo kubafata, basatse mu ngo zabo babasangana amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium bagurishaga bitemewe yose hamwe apima toni 1 n’ibilo 390, bahita batabwa muri yombi.”
CIP Rukundo yashimye uruhare rw’abaturage bahaye amakuru Polisi yatumye bafatwa, aboneraho n’akanya ko kwibutsa abaturage ko ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’ubifitiye uruhushya anabashishikariza gukomeza gutanga amakuru y’abakekwaho gukora ibyo bikorwa.
Abafashwe n’amabuye bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Ngororero ngo hakomeze iperereza.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.