Ubwo yakiraga indahiro z’abaminisitiri bashya mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagize ati “Ndibwira ko nta nzira y’ubusambo igira akamaro n’uwo yungukiye,n’ibintu by’igihe gito kandi ntabwo biramba.”

Perezida Kagame yavuze ku nshingano za Minisiteri nshya y’ishoramari, ko ari ugucunga uko ibigo bya leta bikoresha umutungo ndetse bimwe bigaharirwa abikorera vuba na bwangu.

Ati “Icya mbere, Minisiteri nshya y’ishoramari rya leta, izareba uko ibigo bya leta bicunga imari ndetse amaherezo cyangwa se byihuse kuri bimwe, bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu.”

Umukuru w’igihugu, yakomeje avuga ko “Leta, guverinoma cyangwa inzego za leta, ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi n’ibintu bisa nk’ibyo ahubwo dufasha abikorera gucuruza kugira ngo bagere kuri byinshi. Ibyo ndibwira ko byumvikana.”

Perezida Kagame yavuze ko aba bayobozi, mu mirimo yabo mishya ntakizabagora kuko bazubakira ku bunararibonye bagiye bakura mu byo n’ubundi bakoraga, bityo bagakomeza kubaka igihugu.

Ati “Ndizera ko gukomeza kubaka igihugu cyacu,abayobozi bazubakira ku bunararibonye bagiye bakura mu byo n’ubundi bakoraga kuko basanzwe ari abakozi bakorera leta, bakorera igihugu.Ndibwira ko hahindutse inshingano gusa, ariko imirimo ni ya yindi, gukorera igihugu cyacu.”

Yakomeje asaba abayobozi mu nzego zitandukanye, gukorana bakuzuzanya ari nako banoza inshingano zabo ndetse bibuka ko bakorera Abanyarwanda.

Ati “Dukore uko bishoboka dukore ibintu neza kandi ibyihuse bigira abo biramira batari bake. Iyo bitinze nabyo hari ababigwamo. Inzego n’abayobozi twese tugomba gukorana,tukuzuzanya hanyuma ibikorwa bigatubuka.Kandi tukibuka iteka ko dukorera abanyarwanda.”

Abaminisitiri babiri bashya, ni Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta Mr. Eric Rwigamba, hari kandi Dr Ildephonse Musafiri, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ndetse na Dr Yvonne Umulisa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta. Bose bahawe inshingano muri Guverinoma mu mavugurura yakozwe ku ya 30 Kamena 2022.

Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta Mr. Eric Rwigamba
Dr Ildephonse Musafiri, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version