Kigali – Mu rwego rwo gukomeza kuvugurura serivisi z’imari no guha abakiliya ubunararibonye bujyanye n’igihe, NCBA Bank Rwanda yashyize ahagaragara ku mugaragaro porogaramu ebyiri nshya z’ikoranabuhanga, NCBA Now igenewe abakiliya ku giti cyabo na NCBA Connect Plus igenewe ibigo n’abacuruzi. Ni intambwe ikomeye igaragaza icyerekezo cy’iyi banki cyo kwimakaza ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zihuse, zizewe kandi zorohereza buri mukiliya.


Uyu muhango wabereye imbere y’abakiliya, abafatanyabikorwa, abanyamakuru ndetse n’abayobozi ba banki, aho hagaragajwe ko izi porogaramu zitagamije gusa gukurikira iterambere ry’ikoranabuhanga, ahubwo zashizweho nyuma yo kumva ibibazo abakiliya bahuraga na byo no gushaka ibisubizo birambye.

NCBA Now: Banki mu ntoki za buri mukiliya. Porogaramu ya NCBA Now igenewe abantu ku giti cyabo. Ifasha umukiliya kureba amafaranga ari kuri konti ye, kohereza amafaranga ku zindi banki cyangwa kuri Mobile Money, kwishyura serivisi zitandukanye no gukorera ibikorwa byinshi bya banki aho ari hose.


Banki yatangaje ko mu minsi iri imbere iyi porogaramu izongerwamo ubushobozi bwo gufungura konti utarinze kujya ku ishami, gusaba inguzanyo no kuyihabwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no gukoresha izindi serivisi zitandukanye mu buryo bwikora.

NCBA Connect Plus: Igisubizo gishya ku bigo n’abashoramari. Ku ruhande rw’ibigo n’abacuruzi, NCBA Connect Plus izabafasha gucunga imari yabo mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Abashinzwe imari bazajya babona amakuru ya konti zabo mu gihe nyacyo, bemeze cyangwa bahakane ubwishyu bari aho ari hose ku isi, banashyireho uburyo bwo kwemeza amafaranga asohoka hakurikijwe amabwiriza y’ikigo.


Nk’uko Maurice Okrindi yabivuze, ibi bizagabanya igihe cyatakazwaga mu mpapuro no mu ngendo, bityo ibigo bibone umwanya uhagije wo kwagura ibikorwa byabyo.

N’abatari bafite smartphones ntibasigaye inyuma. NCBA Bank Rwanda yavuze ko itatekereje gusa ku bafite telefoni zigezweho. Abakiliya bo mu cyaro cyangwa abakoresha telefoni zisanzwe bazakomeza kubona serivisi binyuze kuri USSD *650#, amashami ya banki, abakozi bayo ndetse na serivisi ya eKash, ifasha kohereza amafaranga hagati ya konti za banki, Airtel Money, MTN Mobile Money n’izindi nzira z’ubwishyu.

Intambwe nshya mu rugendo rwo guhanga udushya. Ishyirwa ahagaragara rya NCBA Now na NCBA Connect Plus rigaragaza icyerekezo gishya cya NCBA Bank Rwanda cyo kubaka banki ishingiye ku ikoranabuhanga, umutekano n’ubworoherane.


Banki ivuga ko izakomeza kumva ibitekerezo by’abakiliya no kongeramo serivisi nshya, ifite intego yo kuba imwe mu zitanga uburambe bwiza mu bikorwa by’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, haba mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Okrindi, yavuze ko banki itashakaga gukora porogaramu isa n’iz’abandi, ahubwo yashakaga kubaka urubuga rushobora gukemura ibibazo byihariye by’abakiliya.


“Twumvise neza ibyo abakiliya bacu bakeneye. Ntabwo twashakaga gukora application kuko izindi zihari, ahubwo twashakaga kubaha igisubizo gifatika kibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi no mu bucuruzi bwabo”.


Yongeyeho ko banki izi ko hari abakiliya batigeze banyurwa n’imikorere ya serivisi za mbere z’ikoranabuhanga, ariko ko ubu bizeye ko izi porogaramu nshya zizahindura byinshi. Yasabye abazikoresha gutanga ibitekerezo kugira ngo zikomeze kunozwa.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version