Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2022, ku biro by’Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze hagaragaye umurambo w’Umusaza w’imyaka 60 y’amavuko.

Uyu Musaza witwa Ndangurura Claver, waruzwi ku izina rya Barata wasanzwe ku biro by’Akagari ka Cyuve yashizemo umwuka, yarasanzwe akora akazi ko kurarira ibiro by’ako kagari.

Ndangurura bakundaga kwita Barata, bikekwa ko yishwe ariko abamugezeho bavuga ko nta gikomere yari afite ku mubiri we, ahubwo ko hari amaraso yari yavuye aturuka mu kanwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ryerekana ko uyu musaza yaba yazize uburwayi.

Yagize ati “Mbere ya byose turihanganisha umuryango wabuze uwabo. Natwe amakuru y’urupfu rw’uyu musaza twayamenye mu gitondo ubwo umukozi ukora isuku hano ku kagari yari agiye gukora isuku akamubona aho yari aryamye yapfuye. Ubu RIB imaze kudufasha mu iperereza ry’ibanze bamaze kutugaragariza ko bishoboka kuba yazize uburwayi kuko nta gikomere kimugaragaraho ku mubiri hose.”

Yongeyeho ati “Birashoboka ko umuntu yaba afite ubundi burwayi kandi no mu makuru abaturage baduhaye ni uko yari asanzwe arwaye. Turizeza abaturage ko umutekano uhari kandi iperereza rikomeza gukorwa. Uyu nyakwigendera tugiye kumujyana kwa muganga hakorwe ibizamini ikiza kuvamo nacyo turagisangiza abaturage.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe ibizamini byisumbuyeho hamenyekane icyaba cyateye uru rupfu.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version