Abasirikare bakuru 23 baturutse mu bihugu 10 by’Afurika batangiye amahugurwa azabafasha guhugura abandi mu bijyanye no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi no gucunga umutekano mu kubahiriza uburenganzira bw’abagore n’abana mu bihe by’intambara.
Ni amahugurwa ahabwa abasirikare bakuru 23 bo mu biguhugu 10 by’Afrika, agamije kubongerera ubumenyi mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi nabo bakazaba abarimu mu bihugu byabo.
Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa ari kubera mu kigo cy’Igihugu Rwanda Peace Academy giherereye mu karere ka Musanze, Col. Rtd Jill Rutaremara, Umuyobozi mukuri w’icyi kigo yavuze ko aya mahugurwa yihariye kuba ari guhabwa aba basirikare bakuru ndetse ko nabo nibasubira mu bihugu byabo bazajya kwigisha abandi kubahiriza amahame yo kubungabunga amahoro.
Ati “Aba rero nibasubirayo bazajya bigisha abasirikare ndetse n’abaturage cyangwa n’Abapolisi bo mu bihugu byabo bakamenya amategeko agenga uko ukoresha intwaro, waba uri umu polisi waba uri umusirikare rimwe na rimwe hari igihe bavuga ngo abantu bakoresheje intwaro uko bidakwiye mbese ubundi bakaba babihanirwa, ibyo rero byose ahangaha babicamo”.
Uretse amategeko yuko bakoresha intwaro mubihe byo kubungabunga amahoro , mubyo bazatozwa harimo kurinda abagore n’abana kudahutazwa mubihugu birimo intambara n’ibindi.
Aba basirikare bavuga ko aya mahugurwa yarakenewe cyane ndetse ko kuyitabira kuribo ari ingenzi cyane.
Liyetona Coronel Brand Bunir wo mugihugu cya Zambia yagize ati “Aya ni amahugurwa yingenzi cyane kuko azatwongerera ubumenyi mu kurinda abaturage ubu bukaba n’ubutumwa cyangwa ubumenyi natwe tuzajya gusangiza abandi mu bihugu byacu bitandukanye”.
Riyetona Koroneli Marcel Mbabazi wo mu Rwanda nawe ati “Ikiriho ni ukurinda abaturage kuko abaturage nibo bahura n’ibibazo mu gihe cy’intambara, igitsinagore, abana ndetse nabafite intege nke ningombwa rero iteka guhora duhugurwa kugirango ako kazi kazabashe gukorwa neza”.
Dr. Martin Koper umuyobozi w’ungirije ukuriye ubutumwa bwa Ambasade y’Ubuhorandi mu Rwanda, avuga ko biyemeje gutera inkunga aya mahugurwa kubera ko kurinda abasivire ari ifatizo mu kugera ku butumwa bw’amahoro.
Ati “Twateye inkunga aya mahugurwa kubera ko kurinda abaturage ari ifatizo. Kugerwaho k’ubutumwa bw’amahoro kandi imikoranire hagati y’abarinda amahoro n’abaturage niyo ituma ubutumwa bugera ku ntego yabwo mu gukemura ibibazo biba byatumye bushyirwaho.
Aya mahugurwa yo guhugurira abasirikare bakuru kujya guhugura abandi mu bijyanye no kurinda abasivire mu bihe byo kujya kugarura amahoro mu bihugu birimo intambara, yitabiriwe n’ibihugu icumi bya Africa birimo : Benin , Ghana, Niger,Senegal, Sierra Leone, Tanzania, Togo, Uganda, Zambia n’u Rwanda rwayakiriye.