Abayobozi bo muri leta ya Zamfara mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria basabye ko abaturage b’abasivile bitwaza intwaro bagahangana n’ibico bya ba rushimusi.

Ni mu rwego rwo kugerageza gucyemura ikibazo cy’umubare ukomeje kwiyongera w’abantu bashimutwa hamwe n’ibitero byicirwamo abantu.

Guverineri wa leta ya Zamfara Bello Matawalle yavuze ko azatanga imbunda zibarirwa mu magana ku bantu batahawe imyitozo yo kuzikoresha, anategeka umukuru wa polisi gutanga impushya (ibyangombwa).

Abayobozi bo muri leta ya Zamfara bavuga ko abaturage baho bazasabwa kwiyandikisha mbere yo guhabwa intwaro.

Gusaba abaturage gutunga intwaro ngo birwaneho ku bitero bishyira ubuzima bwabo mu kaga, buri gihe ntibivugwaho rumwe.

Ariko ubuyobozi bwa leta ya Zamfara bwemeza ko guha intwaro abaturage b’abasivile bizafasha mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje kwiyongera muri aka karere.

Mu zindi ngamba, Guverineri Matawalle yanategetse ko amasoko afungwa mu turere dutatu, abuza ikoreshwa rya za moto n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Muri utwo turere, yatanze itegeko ryo kurasa hagamijwe kwica ku muntu uwo ari we wese uzabonwa ari kuri moto.

Nigeria irimo kugorwa no guhagarika inkubiri y’ibikorwa by’ubushimusi bukorwa hagamijwe gusaba ingwate mbere yuko abafashwe barekurwa, bikorwa n’ibico byitwaje intwaro mu majyaruguru y’igihugu.

Ibyo bico akenshi byibasira ahantu h’icyaro hatarinzwe, amashuri hamwe n’abatwara moto mu mihanda minini.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version