Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 06 Nyakanga 2024, mu Karere ka Muhanga, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage(PSD), ryamamaje umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ryamamaza n’abakandida depite baryo bagera kuri 59 aho bijejwe kuzatorwa.

Hon Muhakwa Valens, Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka PSD, yatangije ibikorwa byo kwamamaza ishyaka PSD aha ikaze visi Mayor Mugabo Gilbert,wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga waje guha ikaze abayoboke ba PSD aho yabasabye kwisanga, abasezeranya umutekano usesuye.

Perezida wa Sena y’ u Rwanda,akaba n’ Umurwanashyaka wa PSD, Dr Kalinda François Xavier, yatangiye yamamaza Kagame Paul, avuga ko ahera hafi muri iyi manda ishize yari ifite inkingi 3 arizo ubukungu, imibereho myiza n’ubutabera.

Perezida wa Sena y’ u Rwanda,akaba n’ Umurwanashyaka wa PSD, Dr Kalinda François Xavier

Yavuze ko mu bukungu intego zagezweho, aho ubu bugeze ku kigero cya 7%, naho 2017 bwari kuri 3,9 %. Ati “biragaragaza ko bwagezweho ku kigereranyo kiri hejuru kandi ntawe utabibona kuko ibikorwa byivugira.”


Arongera ati “Imihanda yarakozwe ishyirwamo kaburimbo, amashanyarazi yakwirakwijwe mu baturage ku kigero cyo hejuruya 70 %, Imirenge yose yagezemo amashanyarazi mu gihe mu gihe cyashize yari mike iyafite. Itumanaho rirakataje abaturage bafite amatelefone, amazi yageze hose no mu mashuri ndetse naho ataragera ni vuba.”

Yakomwje avuga ko ubuzima bw’abaturage bwarazamutse, icyizere cyo kubaho kiri hafi ku myaka 70 cyane ko ibigo by’ubuzima, ibigo nderabuzima, ibitaro, byose byiyongereye ndetse n’abaturage bakaba bafite ubwisungane mu kwivuza.

Ati”Mu karere dutuyemo u Rwanda nirwo rufite abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza hafi ya bose.”

Perezida wa Sena, Dr Kalinda, yakomeje avuga ibigwi bya Nyakubahwa Paul Kagame, aho mu burezi, hubatswe amashuri abana bakaba biga kuva ku nshuke kugera muri kaminuza, kandi abana bose babona ifunguro ku mashuri.

Yakomeje avuga ko Umwana ushoboye yiga ishuri ashoboye nta vangura, ko kwemererwa byavuyeho abana ubu baritsindira kandi buri kagari gafite amashuri.

Ku nkingi ya kabiri, Perezida wa Sena yagaragaje ko imiyoborere bafite muri iki gihe ibereye u Rwanda, aho Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, acyura impunzi, ashimangira ubumwe bw’ abanyarwanda, imiyoborere ye ishyira umuturage ku isonga,n’ abayobozi bakabazwa ibyo bakora hagamijwe kuzamura umuturage.

Aba Kandida Depite ba PSD

Yagize ati “Kuvuga ibigwi bya Paul Kagame bwakwira bugacya niyo mpamvu kuya 15/07/2024 mbasaba kuzamuhundagazaho amajwi. Kagame Paul ntacyo twamuburanye kuko ibitekerezo PSD yatanze muri iyi myaka ishize yabishyize mu bikorwa uko byakabaye. Si nasoza ntavuze ko kuri iyo tariki tuzitorera Abadepite, nkaba mbasaba kuzatora Abadepite ba PSD dutora ahazaba hari ikirango cy’isaka ryeze ribumbatiwe mu kiganza.”

Hon Muhakwa Valens, akaba na Visi Perezida wa mbere wa PSD, yashimiye Abarwanashyaka ba PSD ko bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida Kagame Paul ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Y’u Rwanda avuga ko afite ibigwi byinshi kandi ibikorwa bye bikaba byivugira nk’uko Perezida wa Sena yabigarutseho.

Nyuma yo kwerekana abakandida depite ba PSD aho abaturage basabwe kuzabatora, Senateri Uwera Pelagie wari mu bamamaza Ishyaka, yavuze ko PSD ari Ishyaka ry’ ibitekerezo.

Ati “PSD ni ishyaka ry’ ibitekerezo aho umugore n’ umugabo bagomba kuringanira, abantu bafitanye ibibazo bakabikemura habayeho ibiganiro. Turifuza ko ubucucike mu magereza bugabanuka hakajyaho imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro. Abananiwe kuganira ngo bakemure ibibazo bafitanye, bakagana inkiko aho twifuza ko imanza zigomba kwihutishwa.”

Yakomeje agaragaza ko abana b’Abanyarwanda bose bashoboye, ko mu nzego zifatirwamo ibyemezo abagabo bagomba kuba 50% abagore bakaba 50%.

Ati “PSD iraharanira ko buri Murenge ugira uwuhagarariye muri njyanama kugirango ibibazo by”abaturage bizamurwe ku rwego rw’akarere.”

Naho Kandida depite, bwana Habimana Kizito, akaba n’ umuyobozi wa PSD mu karere ka Huye yavuze ko bazihatira kuzamura ubuhinzi bushingiye ku bushakashatsi aho buzatuma umusaruro wiyongera.

Ati “kandi ni mudutora tuzashyiraho ikigega ku bahinzi ku nyungu ya14%. Iyo tumaze guhinga tugomba kumenya ko ibihingwa bigomba kwishingirwa kugirango igihe habaye igihe kibi imyaka igapfa tutazahomba.”

Yakomeje avuga ko ubworozi budasigana n’ ubworozi. Ati “tuzaharanira ko buri muturage agira itungo byibura rigufi, tukihaza mu bikomoka ku matungo.”

PSD yijeje abaturage ko nibayitora ikajya mu nteko izaharanira ko gariyamoshi izubakwa igahuza u Rwanda n’ibindi bihugu bikora ku nyanja mu buryo bwo koroshya ubuhahirane bityo bikazagabanya ibiciro ku isoko ndetse ko izaharanira ko umushahara usoreshwa uva ku bihumbi 60 ukagera ku bihumbi 100.

Dr Abel Dushimimana, wahoze ari Minisitiri w’ ubuzima akaba umurwanashyaka wa PSD. yazite ati ” mu1994 ubunyarwanda bwari bwarashwanyaguritse, kagame Paul niwe waje arabusanasana ubu abanyarwanda bariyunze baraganje. Ndi mukuru, ndibuka ko wavaga i Butare ukagera i Kigali ubonye ingo nke cyane zicanye, none hose ni amatara ntumenya igihe wagereye i Kigali kandi nta wundi wabikoze uretse Kagame Paul.”

Nk’umuganga yavuze ko ubukungu butagerwaho abantu badafite ubuzima bwiza, bityo ko buri wese yatunga mituweli kandi igihe arwaye akivuza aho ashaka hose kandi agahabwa imiti izamuvura mu ma farumasi Yakomeje ashishikariza abantu gukora sport kugirango birinde indwara zitandura.

Arongera ati “kubageze mu izabukuru PSD izaharanira ko pansiyo izajyana n’ igihe, amafaranga bafata akagira icyo abamarira.”

Aganira n’itangazamakuru Hon Muhakwa Valens, yavuze ko PSD itekereza ku rubyiruko, ko ariyo mpamvu muri gahunda y’ ibyo bazakora nibatorwa harimo kuzamura inganda ziciriritse zikiyongera kugirango urubyiruko rubone akazi.

Abaturage baganiriye n impamo.net bagaragaje ko banyuzwe n’ibyo Ishyaka PSD ryagaragaje ko rizakora, bityo bakaba bazatora abadepite baryo kugirango bizajye mu bikorwa.

Bamwe mubaturage bo mu murenge wa Nyamabuye bashyize hamwe bati “Tuzabanza dutore Kagame Paul, nyuma dutore ku ishaka ryeze ribumbatiwe mu kiganza twitorera abadepite ba PSD n’uko twabibwiye kandi twanyuzwe.”

Mu gihe Ibikorwa byo kwamamaza bigikomeje hirya no hino, Ishyaka PSD rikomeje ibikorwa byo kwamamaza Kagame Paul ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’ Abadepite baryo aho bizasozwa tariki ya 13 Nyakanga nk’uko komisiyo y’ amatora ibigena.

Editorial

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version