Mu rwego rwo gutegura umunsi mpuzamahanga Nyafurika w’Umugore uba ku itariki ya 31 Nyakanga buri mwaka, umuryango uharanira agaciro n’iterambere by’Umunyafurika (Pan Africa Movement )uratangaza ko nubwo uyumunsi mu Rwanda aribwo ugiye kwizihizwa ku nshuro ya mbere, ariko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo rufatanyije n’ibindi bihugu kuzamura iterambere ry’umugore mu nzego zitandukanye.
Ni ubwambere mu Rwanda uyu munsi ugiye kwizihizwa nyuma y’imyaka 60 utangiye kwihizwa muri Afurika, gusa ngo hari ingingo nyirizina zatumye uyumunsi utegurwa mu Rwanda.
Twagirimana Epimaque umuyobozi mukuru wungirije w’Umuryango Uharanira Iterambere no Kwigira kw’Afurika (Pan African Movement) Ishami ry’u Rwanda mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko uyu munsi wateguwe hatekerezwa ku ngingo zigera kuri ebyiri zishobora kurengera iterambere ry’Umugore w’Umunyafurika.
Yagize ati “Dutegura uyumunsi twatekereje ku bintu 2, dutekereza ku miyoborere, uruhare rw’umugore mu miyoborere ndetse n’uruhare rw’umugore mu bukungu. Twateguye uyu munsi rero tugira tuti ‘Uruhare rw’umugore mw’iterambere ry’Afurika’, ariko cyane cyane dutekereza uruhare yagira mu iterambere ry’igihugu cyacu. Turaharanira kubaka Afurika imwe , Afurika igizwe n’ibihugu bitagira imipaka ariko ibihugu bishyize hamwe kugirango imibereho y’abaturage batuye ibihugu byacu birusheho kuba myiza”.
Nyirajyambere Belancille Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, avuga ko u Rwanda nk’igihugu ndetse n’ibihugu bizafatanya mu kwizihiza uyu munsi, ari igihe cyo kurebera hamwe zimwe mu mbogamizi zikibangamiye iterambere ry’umugore Nyafurika maze zigashakirwa ibisubizo.
Ati “U Rwanda tuzagira uruhare mu kureberaho imbogamizi zaba zigihari mu iterambere ry’umugore mu miyoborere, mu bukungu ndetse no kwishingira guhanga imirimo itandukanye kugirango umugore abashe gutera imbere. Ni umwanya mwiza rero wo kurebera hamwe ndetse no kuzatoza abakiri batoya, abagore b’Abanyafurika, abana b’abakobwa bakibyiruka kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza tukazagira uruhare rwo kubatoza kubaganiriza ndetse no kubereka imbaraga z’abagore bagize uruhare rukomeye kugirango umugabane wa Afurika ubashe kwiteza imbere, ubashe kwibohora, ubashe kugira ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bagenda bakora iby’ubucuruzi, dufite abayobozi bava muri Afurika”.
Umunsi Mpuzamahanga Nyafurika w’Umugore, watangiye kwizihizwa bwa mbere mu mwaka w’1962 wizihirizwa mu gihugu cya Tanzania. Muri uyu mwaka u Rwanda rurahuriza hamwe ibihugu bitandukanye byo muri Afurika ku biganiro bigamije kuzamura iterambere ry’umugore w’umunyafurika nkuko uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Abagore mu Iterambere ry’Afurika”.