Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aratangaza ko iterambere ry’u Rwanda mu nzego zirimo ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange ari umusaruro uva mu mahitamo igihugu cyakoze yo gushora imari mu ikoranabuhanga na inovasiyo ndetse no kubakira ubushobozi urubyiruko.

Minisitiri w’Intebe ibi yabitangarije nama mpuzamahanga ya za guverinoma ibera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Muri iyi nama izwi nka Global Government Summit u Rwanda rwahawe umwanya ngo rusangize Isi ibishya n’umwihariko mu miyoborere yarwo izana impinduka mu iterambere ry’ubukungu binyuze muri inovasiyo n’ikoranabuhanga.

Aha Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko ahazaza ha muntu hazashingira ku ikoranabuhanga na inovasiyo ari na yo mpamvu mbere ya byose u Rwanda rwiyemeje gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga nk’ikingi ya mwamba y’impinduramatwara mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2018 u Rwanda rwatangiye gukwirakwiza mu gihugu hose umuyoboro mugari wa murandasi (fiber optic), ubu 4G ikaba igera hose mu gihugu ku gipimo cya 95%. Ibi bituma binyuze mu ikoranabuhanga hatangwa serivisi zihendutse kandi zitekanye zaba iza Leta ndetse n’iz’abikorera. Icyo twakoze mu iterambere ry’ikoranabuhanga ni ukwita kuri ibi bikurikira: Gushyiraho umusinzi w’amategeko n’ubugenzuzi kugira ngo habeho ubwisanzure bw’urwego rw’ikoranabuhanga n’itumanaho no kureshya ishoramari.”

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda yunzemo ati “Ikindi ni ukwihutisha gukwirakwiza ibikorwaremezo mu rwego rwo guhuza abantu twongera ihuzanzira n’imiyoboro y’itumanaho no guha uburenganzira bwo gukora sosiyete z’itumanaho zitandukanye. Umusaruro waje kuvamo ni uko ubu 90% bya serivisi za Leta zitangirwa ku ikoranabuhanga kandi turimo gukora ibishoboka ngo serivisi zose zizabe zitangirwa ku ikoranabuhanga bitarenze muri 2024.”

Ibindi bikorwaremezo Minisitiri w’Intebe agaragaza ko u Rwanda rushoramo imari ni imihanda, ikoranabuhanga mu buhinzi ndetse n’uburezi bufite ireme, ashimangira ko u Rwanda rwahisemo kongera imbaraga mu masomo y’imyuga n’ubumenyi-ngiro.

Dr. Edouard Ngirente yavuze ko kubakira ubushobozi urubyiruko na byo byahawe umwihariko kuko ari na rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda ndetse bakaba ari bo shingiro ry’iterambere n’uburumbuke, agaragaza kandi ko umusaruro watangiye kuboneka.

Ati “Dutangiye kubona umusaruro ufatika muri izi gahunda. Urugero; uhereye mu mwaka wa 2000 ubukungu bw’u Rwanda buri mwaka buzamuka byibura ku gipimo kirenga 7%. Umusaruro mbumbe wa buri muturage wikubye gatatu ndetse icyizere cyo kuramba kiva ku myaka 49 kigera ku myaka 69 muri 2022. Ubushobozi bw’u Rwanda bwo kureshya ishoramari riturutse mu mahanga bwariyongereye kubera amavugurura yakozwe mu rwego rwo korohereza ishoramari, tukaba duhora mu myanya y’imbere. Ibi kandi byatumye umusaruro w’imbere mu gihugu wiyongera ndetse ubucuruzi buraguka. Muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID19 u Rwanda rwashyizeho inyoroshyo mu rwego rwo kwihutisha ishoramari ry’abikorera mu nzego z’ingenzi nk’inganda. Gusa nanone ishoramari no mu zindi nzego rihawe ikaze kandi tuzaryorohereza mu nzego zose.”

Abateraniye muri World Government Summit 2023 i Dubai baraganira ku hazaza ha za guverinoma mu kwihutisha iterambere mu bukungu n’imiyoborere.

Icyakora Umuyobozi w’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku Isi, World Economic Forum, Klaus Schwab, yagaragaje ko Isi iri mu bihe bigoye by’impinduka za hato na hato mu nzego zirimo ubukungu na politiki, ngo ariko nanone guverinoma zikwiye kuzirikana ko ubufatanye mpuzamahanga buzakomeza kuba ingenzi.

Ati “Nimwibaze ko muri 2050 Isi igomba gukuba kabiri umusaruro mbumbe ifite uyu munsi kabone nubwo wiyongera ku gipimo cya 3% gusa buri mwaka kandi izaba ituwe n’abagera kuri miliyari 10 kandi bose bakeneye ingufu z’amashanyarazi n’ibicanwa. Tugomba kandi kwibuka n’intego y’amasezerano ya Paris yo kugabanya ibyuka bya carbone bihumanya ikirere. Ariko ntabwo ari izo mpinduramatwara mu by’ingufu zisaba byibura miliyari ibihumbi 3 z’amadorali buri mwaka zizahindura imiterere y’ubukungu bw’Isi. Ntabwo tugomba kwirengagiza impinduka zirimo kuba mu ruhererekane rw’ubuhahirane mpuzamahanga. Urebye impinduramatwara muri politiki nabwo usanga turimo kuva mu Isi iyobowe n’igihangange kimwe ahubwo tugana mu Isi y’ibihange bitandukanye. Ibyo bivuze ko tugana mu Isi itatanyije imbaraga aho tugomba gukora ku buryo hakomeza kubaho leta zigendera ku mategeko n’ubutwererane mpuzamahanga.”   

Ni ku nshuro ya 10 iyi nama ya World Government Summit ibaye. Yitabiriwe n’abayobozi bakuru baturutse hirya no hino ku Isi barimo abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma, abayobozi b’ibigo n’imiryango mpuzamahanga n’abavuga rikijyana mu nzego zitandukanye ku rwego rw’Isi.

Share.
Leave A Reply