Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yashyizeho Abadepite 9 bagize Komisiyo idasanzwe ishinzwe gucukumbura uruhare rw’amateka y’ubukoroni mu bibazo biri mu Karere by’umwihariko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bikagira n’ingaruka ku mibanire n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta aherutse kwizeza abadepite n’Abanyarwanda muri rusange ko mu gihe Keta ya Congo ikomeje ubushotoranyi, u Rwanda rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo n’umutekano w’abarutuye.

Ibi akaba yarabitangaje mu kiganiro cyagarukaga ku ishusho rusange y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere,  Minisitiri Biruta yagaragaje ishusho rusange y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere avuka ko wifashe neza muri rusange uretse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyi nama kandi, Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ikaba nayo yaravuze ko igiye gushyiraho komisiyo idasanzwe igamije gusesengura mu buryo bwimbitse ibibazo by’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni muri urwo rwego rero none kuwa 31 Mutarama, Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yashyize ahagaragara urutonde rw’aba badepite bagize komisiyo idasanzwe, aribo: Hon. Bugingo E. (Perezida) Hon. Muzana A.(Visi Perezida) Hon. Mbakeshimana C. Hon. Nyirabega E. Hon. Ruku Rwabyoma J. Hon. Uwingabe S. Hon. Senani B. Hon. Barikana E. Hon. Mukabalisa G.

Abadepite bagize iyi Komisiyo bahawe amezi abiri yo kuba batanze raporo.

Iyi Komisiyo yashyizweho mu gihe, DRC imaze iminsi mu bikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda aho indege y’intambara yayo imaze kuvogera ikirere cy’u Rwanda ubugira gatatu, ndetse mu mwaka ushize wa 2022 ingabo za Congo ari zo FARDC zifatanyije na FDLR zikaba nabwo zararashe ubugira gatatu ibisasu bikagwa ku butaka bw’u Rwanda bikangiza byinshi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version