Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagize Philippe Mpayimana  impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw’abaturage (Senior Expert in charge of Community Engagement) muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Philippe Mpayimana wahawe uyu mwanya ukomeye yigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 aza gutsindwa amatora.

Ishyirwa mu mwanya kwa Philippe Mpayimana byasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ugushyingo 2021 iyobowe na Perezida Kagame.

Philippe Mpayimana ubwo yatsindwaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2017, hari benshi bahise batekereza ko agiye gufata iy’ubuhungiro agashoza intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga ahangana n’u Rwanda ariko siko byaje kugenda kuko yagiye ashyira hanze inyandiko zikubiyemo kubanisha abanyarwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga uyu Mpayimana utuye ku mugabane w’ibulayi yagiye yumvikana anenga politiki y’abashaka gushoza intambara ku Rwanda, yigize gutangaza ko agiye kurwanya abafite imyumvire y’amacakubiri.

Kuwa 17 Ukwakira 2020, Philippe Mpayimana yatangaje ko atangije gahunda y’ibyumweru birindwi(7), byo guhangana n’abiyita abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda, bagenda bigamba ko bafite cyangwa bagiye gushinga imitwe y’abasirikari izatera uRwanda.

Icyo gihe yagize ati “Guhera ubu bamenye ko turi abanyarwanda benshi cyane bakunda amahoro kandi bakunda Igihugu. Nkaba nifuza ko duhaguruka tukabarwanya ku mugaragaro.”

Philippe Mpayimana yavutse mu mwaka wa 1970, avuga ko yavukiye mu Karere ka Nyaruguru ahahoze ari muri Perefegitura ya Gikongoro ariko ngo yabaye cyane mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Mpayimana yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri i Save (Groupe Scolaire Save) akomereza amashuri yisumbuye muri Kaminuza y’U Rwanda i Nyakinama.

Yaje kwiga ibijyanye n’itangazamakuru mu gihugu cy’ Ubufaransa ndetse aba n’umwe mu batangije Televisiyo y’u Rwanda yashinzwe mu ntangiro ya za 1990.

Uretse kuba umunyamakuru, Mpayimana yaminuje mu bijyanye n’indimi n’isesengura ryazo, ubumenyi yakuye mu gihugu cya Kameruni.

Mpayimana Philippe azwi kandi nk’umwanditsi w’ibitabo byibanda ku mateka u Rwanda rwaciyemo, avuga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko Mpayimana Philippe akoreshwa na FPR Inkotanyi ibintu yagiye ahakana avuga ko politiki ye ishingiye ku kurandura ubusumbane n’ibindi bibazo bitandukanye.

Mpayimana Philippe yinjiye muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa politiki, ingamba, amategeko na gahunda by’Igihugu byerekeye kubungabunga amateka y’u Rwanda, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, guteza imbere ubuyobozi, gukumira jenoside, kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo no guhangana n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

MINUBUMWE igomba na none gushyira mu bikorwa ingamba zerekeye gufasha kubana neza hagamijwe gukiza ibikomere bituruka ku kugoreka amateka y’Abanyarwanda; guteza imbere umuco w’ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda binyuze mu burezi bwo mu mashuri no mu biganiro ku rwego rw’umuryango, urwa sosiyete sivile, urw’imiryango ishingiye ku myemerere, urw’inzego za Leta n’urw’iz’abikorera.

Share.
Leave A Reply