Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, afungurwa by’agateganyo, akazajya yitaba urukiko ari hanze , kugira ngo akomeze kuburana ku byaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, ni bwo Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha yari akurikiranweho yanasubiriwemo n’umucamanza ko ibyaha yarezwe ari; Uguhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu nzego z’ubutabera no koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera.


Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bwaregeye urukiko busaba ko Elsa afungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko bukaza guhindura icyifuzo kuko yagaragaje ubushake mu gufasha ubutabera.
Ubushinjacyaha bwavuze ko n’ubwo bwari bwatanze impamvu zikomeye, bwahisemo kureka iki kirego, maze uregwa agakurikiranwa ari hanze.

Iradukunda Elsa yasabye imbabazi kuko atavugishije ukuri, ariko asaba kuburana ari hanze . Aha kandi yahamije ko ashaka gutanga umusanzu mu butabera, asaba kurekurwa ngo aburane ari hanze.
Icyifuzo cye cyakiriwe n’urukiko maze urukiko rwemeza ko afungurwa agakurikiranwa ari hanze kuko ibyo ubushinjacyaha busaba byubahirije itegeko. Maze Umucamanza yemeza ko Iradukunda Elsa afungurwa iki cyemezo cy’urubanza kikimara gusomwa.


Tubibutse ko Miss Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n’ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné umuyobozi wa kompanyi yitwa Rwanda Inspiration Back Up yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version