Kuri uyu wa Kane tariki 23 kamena 2022, nibwo hasojwe inama ya Commonwealth ku bucuruzi n’ishoramari [Commonwealth Business Forum – CBF.]

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye, barimo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson na mugenzi we w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente.

Iyi nama yarimaze iminsi itatu ibere i Kigali, yari yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo basaga 1000 baturutse mu bihugu 54 bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Minisitiri w’Intebe w’ u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yavuze ko ibiganiro aba ba Rwiyemezamirimo bahawe bitanga icyizere mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Ati “Binyuze muri iyi nama, mwagize ibiganiro byiza kandi byatanze ibisubizo bifatika ku bibazo bikomeye byugarije Isi muri iyi minsi.”

Eng.Lightness L. Salema, rwiyemezamirimo wo mu gihugu cya Tanzania, akaba n’umuyobozi wa Commonwealth Business Women Network muri iki guhugu yemeza ko iyi nama ari ingirakamaro kuri bo.

Yagize ati “Iyi minsi itatu tumaze hano yatanze umusaruro kubera ko yasembuye ubushake bwacu bwo guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byacu na twe ubwacu.”

Yongeraho ko ubu igikurikiyeho “Ni ukujya kubishyira mu bikorwa. Ntidukeneye gukomeza tuvuga gusa. Reka tugende dukore, atari ugukora gusa kandi, ahubwo dukora neza cyane.”

Eng.Lightness L. Salema, Umuyobozi mukuru wa Commonwealth Business Women Network muri Tanzania

Minisitiri w’Intebe Ngirente yasabye abitabiriye CBF bose, gusubira mu bihugu bya bo bafite ingamba zo kubaka ejo hazaza abaturage ba bo bishimira.

Ati “Mu gihe tugiye gusubira mu bihugu byacu no mu bucuruzi bwacu bwa buri munsi, mureke tujyane ingamba nshya, ari zo kubaka ahazaza heza hatanga icyizere ku baturage b’ibihugu byacu.”

Yabahaye umurongo kandi w’aho gutangirira. “Dushobora gutangira twongera ubuhahirane hagati y’ibihugu byacu no kungurana ubumenyi no guhanga udushya, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, twibanda cyane ku byo abakiri bato bakeneye.”

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson yashimye intambwe ibihugu by’Afurika byateye mu koroshya ubuhahirane hagati ya byo abizeza ko igihugu ayoboye na cyo kigiye koroshya ubuhahirane hagati ya cyo n’uyu mugabane.

Yagize ati “Uko ibihugu bya Afurika bikuraho imbogamizi mu bucuruzi ku mipaka ya byo ni na ko bizoroshya kuba bacuruza mu Bwongereza.”

Atanga icyizere ko “kuva tariki 6 Nyakanga tuzatangiza uburyo bushya bw’imihahirane ku bihugu 65 bikiri mu nzira   y’amajyambere, n’u Rwanda rurimo, n’ibindi 17 by’abanyamuryango ba Commonwealth kugira ngo tworohereze ibihugu byacu byose kubona inyungu.”

Yongeye ho ko kandi “Icyo mpa agaciro cyane ku muryango wa Commonwealth ntabwo ari ukuvana ibicuruzwa hanze no kubijyana yo, ni ubufatanye twubaka. Ni ugukora byinshi dufatanyije.”

Boris Johnson, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza

Kimwe n’izndi nama zabaye muri iki gihe cya CHOGM, imyanzuro yavuye muri iyi ya Business Forum izashyikirizwa abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth, babyunguraneho ibitekerezo, mu nama izabahuza tariki 24 na 25 Kamena 2022, kugira ngo bashake uko yakubahirizwa.

Perezida wa CAF, Patrice Motsepe (uwa mbere uhereye ibumoso) na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ni bamwe mu bitabiriye umuhango wo gusoza Commonwealth Business Forum. Banatanzemo ikiganiro

Share.
Leave A Reply