Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko nta Munyarwanda ukwiriye kuvuga cyangwa kwandika Ikinyarwanda nabi, kuko ari ururimi rubumbatiye amateka, umuco n’ubumwe bw’Abanyarwanda.Yabigarutseho ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, wizihijwe ku nshuro ya 23.
Minisitiri Utumatwishima yashimiye urubyiruko rwaturutse mu ishuri Umuco n’ababyeyi babo, yavuze ko n’iyo waba utuye kure y’u Rwanda, ushobora kugumana ururimi rwawe ku mutima, ukarutoza abo mubana, ukarwubakiraho ishema ry’Ubunyarwanda, ukanaruraga abagukomokaho.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yagize Ati’’ bamwe mu bakoresha Ikinyarwanda nabi cyane ari abo mu myidagaduro n’ibyamamare bakurikirwa n’abatari bake, bakumva ko kuvanga indimi ari bwo buhanga’’
Yagaragaje ko iyo myumvire atari yo, kuko ubuhanga bw’umuhanzi bugaragarira mu buryo ategura no gukoresha ururimi neza, atari mu kuruvanga.Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire,
Inteko y’umuco yahembye abahize abandi mu marushanwa yiswe ‘Umunota w’Ikinyarwanda’, yari agamije gukundisha, kurengera no guteza imbere imikoreshereze iboneye y’Ikinyarwanda.Murekatete Claudine niwe wahize abandi ahabwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Uwa kabiri yabaye Twagiramungu Charles ahembwa ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, naho Nsabimana Eric uzwi nka Dr. Nsabii aba uwa gatatu ahembwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mwaka wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dukoresheshe, tunoze Ikinyarwanda hose,” igamije gushishikariza Abanyarwanda kunoza imvugire n’imyandikire yarwo. Isuzumabipimo ku murage ndangamuco w’u Rwanda rya 2025 ryagaragaje ko 70.6% by’Abanyarwanda bemera ko Ikinyarwanda kidakoreshwa uko bikwiye muri iki gihe, haba mu mvugo no mu nyandiko.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

