Muri iki gitondo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, ahagarariye Guverinoma y’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko, aho arimo kuganira na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, ku bibazo bireba Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco, NRS.
Minisitiri Musabyimana, yatanze ibisubizo ku bibazo byagaragajwe n’isesengura ku ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko No 17/2017 ryo ku wa 28/04/2017 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.
Yavuze ko mu kuzuza inshingano zayo, NRS, ikorana n’inzego z’ibanze ku buryo mu mihigo y’Uturere n’Umujyi wa Kigali ubu hashyizweho umuhigo wo gusubiza mu buzima busanzwe no gukurikirana abahoze ari inzererezi.
Guhera mu mwaka wa 2022/2023, Ubuyobozi bw’Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali batangiye gusura abari mu igororamuco kugira ngo ibibazo byabo bimenyekane hakiri kare ndetse binashakirwe ibisubizo mbere yuko abari mu igororamuco basoza amasomo yabo.
Guhera mu 2022, ku bufatanye na Polisi y’Igihugu hashyizweho gahunda y’Imboni z’Impinduka ihuza abarangije igororamuco bose kugira ngo kubahuza no kumenya amakuru yabo byorohe, n’ibikorwa byo kubakorera ubuvugizi no kubashakira ubundi bufasha bigende neza.
Amakoperative 9 y’Imboni z’Impinduka yahawe inkunga kugira ngo ibikorwa byabo bihame. Mu barimo kugororwa, abagera ku 181 bari bafite ibibazo bishingiye ku miryango, ubu ubuyobozi bw’Uturere bwahuye n’imiryango yabo mbere y’uko bataha kugira ngo imiryango itegurwe.