Kuri uyu wa Kane, abaminisitiri 2, uw’ubuzima n’ubutegetsi bw’igihugu, batangiye ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwikingiza no kwirinda icyorezo cya COVID19. Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ahagaragara abantu bakwirakwiza impuha ku nkingo.

Minisitiri w’Ubutegetsi w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi J.MV yasabye abanya Karongi n’abandi bafite imyumvire mibi ku mikorere y’inkingo ko bareka iyi myumvire bitaba ibyo bagakurikiranwa mu mategeko.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko ubuza bagenzi be gufata urukingo bihanirwa, asaba ababikora kubireka.

Yagize ati: “Uyu munsi turahura n’abanyamadini n’amatorero yose akorera mu Ntara y’Iburengerazuba, turahura n’abayobozi b’inzego n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo badufashe muri ubu bukangurambaga. Kwikingiza ni ukurinda ubuzima. Kwikingiza ni ukwiteganyiriza, kwikingiza bifite inyungu ku muturage, uwazana inyigisho zivuga kutikingiza ubwe aba ashaka gushyira abaturage mu buzima bubi bushobora kuba bwanaganisha no ku rupfu.”

Yakomeje agira ati: “Birabujijwe, ubundi ndetse kiranazira, biranahanwa, ababikora nubwo ari bake bwose turabakurikirana ndetse tuzanabafatira ingamba zikomeye.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu Karere ka Karongi hari abantu bagiye bajugunya impapuro hirya no hino ziriho ubutumwa bubuza abantu kwikingiza.

Ku rundi ruhande Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije uri kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu bukangurambaga bwo kwitabira ibikorwa byo kwikingiza mu Ntara y’Iburengerazuba, agaragaza ko iyi ntara yakunze kurangwamo ubwandu bwa  Covid 19 buri hejuru bitewe n’uko iri ku mupaka ndetse ikibazo cy’imyumvire n’imyitwarire y’abaturage kikazamura ubwandu.

Minisitiri Ngamije yavuze ko miliyoni zisaga 3 z’inkingo zizakirwa mbere y’uko uyu mwaka urangira zizasiga nibura 40% by’abagomba gukingirwa mu gihugu hose no muri iyi ntara by’umwihariko babona urukingo kandi rukazagera no ku bakiri bato kurushaho dore ko ubu hakingirwa abafite imyaka 18 kuzamura.

Biteganijwe ko muri ubu bukangurambaga hanaganirizwa abanyamadini hagamijwe ko bagira uruhare mu gutanga inyigisho zishishikariza abantu kwitabira ibikorwa byo kwikingiza.

Igikorwa cyo gukingira covid19 cyahereye ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura kurusha abandi kuko bahura n’abantu benshi, hakurikiraho abasaza n’abakecuru, ubu kigeze ku bafite imyaka 18 kuzamura.

Abantu 4.049.590 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda, ibitanga icyizere ko uyu mwaka uzarangira abarenga miliyoni enye bamaze guhabwa inkingo ebyiri. Ni mu gihe abagera kuri 2.098.625 bamaze guhabwa dose ebyiri.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version