Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) iravuga ko igiye gushyira imbaraga mu gukundisha abakobwa kwiga imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo umubare w’abayiga wiyongere.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, abanyeshuri 2753 bigaga mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro [Rwanda Polytechnic- RP] bahawe impamyabumenyi n’impamyabushobozi, mu muhango wabereye muri IPRC Kigali. Muri abo, abigitsinagabo ni 77% mu gihe ab’igitsina gore ari 23% gusa.
Kuba umubare w’abakobwa bitabira kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ukiri hasi, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RP, Dr. Mucyo Sylvie, avuga ko bifitanye isano no kuba bagira impungenge ku hazaza ha bo, nyuma yo kurangiza ayo masomo. Ati “Ikibazo bagira ubwoba bakavuga bati ‘ese nzagira ahazaza heza! Ese nzagira ubuzima bwiza!”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko kugira ngo izi mbogamizi ziveho, abakobwa bateye imbere biturutse kuri ayo masomo, babera bagenzi ba bo icyitegererezo. “Ni ukwigirira icyizere, ariko tugasaba n’abakobwa babyize kuba [role models],kuba icyitegererezo, kugira ngo banabivuge, bashishikarize bagenzi ba bo ko atari ibintu by’abahungu gusa na bo babishoboye.”
DUSHIMIYIMANA Veneranda, umwe mu bakobwa barangije muri IPRC Kigali, muri ‘Civil Engineering- Water Sanitation Technology’ na we avuga ko bitaba byoroheye umukobwa kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, nyamara atari uko adafite ubushobozi bwo kuyiga, ahubwo bitewe n’umuryango mugari (society) babamo. “Bitewe n’ukuntu society iba ifata tekinike, bumva ko ari abahungu gusa bakwiye kuyiga. Baba baguca intege ‘oya nta bwo iyo ari section ikubereye!”
Gusa akomeza amara impungenge bagenzi be kuko na bo bashoboye. “Twarabyize kandi murabibona ko tubisoje kimwe na bagenzi bacu b’abahungu. Nashishikariza bagenzi banjye b’abakobwa gukunda amatekinike kuko na twe turashoboye.”
Ni ibintu binashimangirwa na HABIMANA Daniel, biganaga mu ishami rimwe. ” Icyo twababwira ni ugutinyuka kuko ikigaragara cyo nuko na bo bashoboye. Barashoboye cyane rwose kuko imitsindire ya bo irabigaragaza.”
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda na yo ishimangira ko hakiri imyumvire mu Banyarwanda ko amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ari ay’igitsinagabo cyakora ngo bafite gahunda yo gushishikariza abakobwa kurenga iyi myumvire.
Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi ngiro, IRERE Claudette yagize ati “haracyari imyumvire ko imyuga ari iy’abahungu kuko ari yo ikomeye, ariko uyu munsi, iyo ubonye abana b’abakobwa biteje imbere, bari mu bubaji, bari mu gusudira, bari mu kubaka bigaragara ko bigenda bihinduka.” Yongera ho ko “ariko na none natwe nka Leta tugomba gushyiramo imbaraga, mu buryo bwa ‘Scholarship’ bubakangurira kwitabira ayo masomo.”
Ni ku nshuro ya 5, Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic – RP) ritanga Impamyabumenyi n’Impamyabushobozi ku banyeshuri barangije mu mashami [IPRC] 8 y’iri shuri, ari yo: IPRC Kigali, Huye, Kitabi, Musanze, Tumba, Gishari, Ngoma, na IPRC Karongi.
Muri rusange iri shuri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi basaga 12, 000
Andi mafoto