Kigali – Mu myaka 10 ishize, RNIT Iterambere Fund yigaragaje nk’imwe mu nkingi zikomeye zafashije Abanyarwanda kwimakaza umuco wo kwizigama no gushora imari. Imibare yashyizwe ahagaragara igaragaza ko iki kigega kimaze gukusanya ubwizigame burenga miliyari 150 Frw, mu gihe abarenga 350,000 bamaze kukinyuzamo amafaranga yabo.


Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 12 Nyakanga 2026, ubuyobozi bwa RNIT Iterambere Fund bwatangaje ko kuva iki kigega cyatangira gukora mu buryo bwuzuye mu 2016, cyakomeje kwiyubaka no kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda, cyane cyane guhera mu 2019, ubwo umubare w’abakigana watangiraga kwiyongera ku muvuduko ushimishije.


Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathan Sebagabo, yavuze ko kuri ubu bafite abazigama bagera ku 90,000 bafite konti, ariko iyo hiyongereyeho abanyamuryango b’ibimina basangiye konti, umubare w’abizigamira muri iki kigega urenga 360,000.


Nubwo amafaranga yose amaze kunyuzwa muri RNIT ageze kuri miliyari 149.95 Frw, ubuyobozi bugaragaza ko amafaranga acungwa n’ikigega muri iki gihe ari miliyari 86 Frw, bitewe n’uko bamwe mu banyamigabane bagenda babikuza kugira ngo bakemure ibibazo cyangwa bashore mu mishinga yabo.


Kimwe mu byongera icyizere cy’abashoramari ni uko agaciro k’umugabane kazamutse ku buryo bugaragara, kava kuri Frw 100 igihe ikigega cyatangiraga kugera kuri Frw 275 kuri ubu, mu gihe inyungu gitanga igeze kuri 11.12%.


RNIT Iterambere Fund yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu 2014 hagamijwe guha Abanyarwanda uburyo bwizewe bwo kwizigama no gushora imari, amafaranga yabo akabungabungwa kandi akabyara inyungu.


Ubuyobozi bw’iki kigega bushimangira ko umunyamigabane ashobora kubitsa cyangwa kubikuza igihe cyose, ibintu bituma RNIT ikomeza kuba imwe mu nzira zizewe zo kubaka ejo hazaza h’imari ku Banyarwanda.


Nyuma y’urugendo rw’imyaka 10, imibare igaragaza ko RNIT Iterambere Fund atari ikigega cyo kwizigama gusa, ahubwo yabaye umufatanyabikorwa mu rugendo rw’iterambere rw’ibihumbi byinshi by’Abanyarwanda.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version