Abagabo bitwaje intwaro bishe ‘Mayor’ w’umujyi wa San Miguel Totolapan, wo mu majyepfo ya Mexique hamwe n’abandi bantu bagera kuri 17, nk’uko byemejwe na Polisi yo muri iki gihugu, yavuze ko abitwaje intwaro bateye ku biro by’umujyi kuwa gatatu saa munani z’amanywa ku isaha yaho.
Mayor Conrado Mendoza Almeda yiciwe muri iki gitero ku kazi ke, ishyaka rye PRD ryamaganye ubu bwicanyi kandi risaba ubutabera kuri Conrado. Iki gitero cyashinjwe itsinda ry’abagizi ba nabi ryitwa Los Tequileros.
Abapolisi hamwe n’abakozi bo ku biro by’uwo mujyi nabo bari mu bishwe, imirambo yabo iboneka ku mafoto ababaje yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Se wa Conrado Mendoza, nawe wahoze ari mayor witwa Juan Mendoza Acosta, yabanje kwicirwa iwe, mbere y’uko igitero kijya ku biro by’umujyi.
Umuhanda mugari wo muri leta ya Guerrero, irimo umujyi wa San Miguel Totolapan, bivugwa ko wafunzwe n’ibimodoka binini kugira ngo bibuze inzego z’umutekano kujya gutabara.
San Miguel Totolapan iri rwagati mu gace kazwi nka Tierra Caliente, agace k’urugomo mu burengerazuba kagenzurwa cyane n’amatsinda acuruza ibiyobyabwenge.
Amatsinda menshi arwanira kugenzura inzira z’ibiyobyabwenge zerekeza mu majyaruguru iruhande rw’inyanja ya Pasifika, nk’uko Grant abivuga.
Nyuma y’iki gitero, minisiteri y’ingabo ya Mexique yavuze ko yohereje abasirikare guhiga aba bantu bitwaje intwaro.
Evelyn Salgado Pineda, guverineri wa leta ya Guerrero yanditse kuri Twitterko ababajwe cyane n’abishwe.
Mbere gato ya kiriya gitero, bivugwa ko bamwe mu bagize itsinda Los Tequileros basohoye video bavuga ko bagarutse muri ako gace, aho bigeze kuba barwanira n’itsinda mucyeba ricuruza ibiyobyabwenge.
Iri tsinda ryibasiye leta ya Guerrero hagati ya 2015 na 2017 – kandi rizwiho ko ryateraga ubwoba abakuriye imijyi muri iyi leta – kugeza umukuru waryo, Raybel Jacobo de Almonte, yishwe.
De Almonte yari azwi cyane nka El Tequilero – umunywi wa Tequila – kandi itsinda rye ryakuye izina kuri we.