Umubare w’abantu baburiwe irengero muri Mexico Bugarijwe n’ihohoterwa urenga 100.000, nk’uko amakuru abitangaza, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu irasaba ko leta yakwihutira gushakisha ababuriwe irengero.


Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwandika abantu baburiwe irengero, gikurikirana umunsi ku wundi ibura rya bo kuva mu 1964 , cyatangaje ko abagera ku 100,012 baburiwe irengero. Abagera kuri 75 ku ijana ni abagabo.

The Movement for Our Disappeared yatangaje ko iyi mibare iri hasi cyane y’imibare y’imanza zivugwa buri munsi, isaba leta gukemura iki kibazo mu buryo buboneye kandi bwihuse.
Muri Mata 2021, komite y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kurwanya ibura ry’abantu(UN body) , yihanangirije Mexico ko ifite imibare iri hejuru cyane mu kuzamuka kw’abantu babuze.


Itsinda ry’umuryango w’abibumbye ryavuze ko imitwe y’ibyaha yateguwe ahanini ari yo nyirabayazana yo kubura kw’abantu muri iki gihugu, nk’uko abayobozi ba Leta babitangaje. Kutagira ubufasha bwa leta mu iperereza ryakozwe byatumye imiryango yaburiwe irengero, cyane cyane ababyeyi, ishinga amatsinda ashakisha imva rwihishwa yizeye kuzabona bene wabo.


Guverinoma ya Mexico yatangaje ko imibiri itanzwi neza imyirondoro igera ku 37.000 ifungiye muri serivisi z’ubucamanza, nubwo imiryango itegamiye kuri Leta itanga umuburo ko umubare ushobora kuba mwinshi nk’uko tubikesha France 24. Abayobozi barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bahuze amakuru yaburiwe irengero, nubwo imirambo myinshi yashyinguwe itaramenyekana kubera ko igihugu cyuzuye.

Share.
Leave A Reply