Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko cyasubiranye konti ya Twitter yabo nyuma y’uko Ku wa 22 Ukwakira 2022, uru rubuga rwibwe n’abantu batazwi bashyiraho ubutumwa buhabanye n’intego z’iki kigo.

Ubutumwa bwemeza ko Meteo Rwanda yasubiranye konti yayo ya Twitter, yabutangaje binyuze kuri iyi konti aho yagize iti “Turisegura ku badukurikira kuri uru rubuga. Ku wa 22 Ukwakira 2022, urubuga rwacu rwa Twitter rwibwe n’abantu batazwi bashyiraho ubutumwa buhabanye n’intego za Meteo Rwanda . Guhera none kuwa 23/10/2022 twasubiranye uburenganzira kuri iyi Konti. Murakoze!”

Nyuma yo gusubirana iyi konti ya Twitter, Meteo Rwanda yahise itangaza iteganyagihe ry’uyumunsi tariki ya 23 Ukwakira 2022, aho hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s – 5m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe mu gitondo ni 11℃ mu karere ka Nyabihu.

Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s – 6m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 30℃ mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Iteganyagihe ry’uyumunsi tariki ya 23 Ukwakira 2022
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version