Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), mu itangazo ryacyo kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere guhera tariki ya 20 Ukuboza2022 kugeza tariki ya 23 Ukuboza 202.
Ni muri urwo rwego NESA imenyesha ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ko gahunda y’ingendo iteye ku buryo bukurikira:
Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:
Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:
Ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 hazataha hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:
Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:
NESA irasaba Abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.
Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo
Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri, no gukurikirana ko abayobozi b’ibigo by’amashuri baguriye abana amatike y’urugendo ku gihe.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, zibajyana mu miryango yabo. Nyuma ya Saa cyenda z’amanywa sitade izaba ifunze nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.