Nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na mukeba wayo APR FC ibitego 2-1, umutoza w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, Masudi Djuma yasabye abakunzi n’abafana bayo kwihangana ngo kuko nubwo batsinzwe na APR FC, bakwiye kumenya ko barimo kubaka ikipe itari ihari, ahubwo abizeza ko ari amahirwe kuba babona abakinnyi babasha gukina.

Masudi Djuma utoza Rayon Sports, avuga ko ku ruhande rwe abona nta byacitse ngo kuko yatsinzwe no kuba abakinnyi be bataramenyerana, cyane ko ngo bari mu rugamba rwo kubaka ikipe itari ihari.

 

Yagize ati: “Reka mbabwire ikintu kimwe Abanyarwanda batari bazi, tuvuye ku ikipe itari ihari, umwaka ushize nta Rayon Sports yari ihari, mu kubaka ikipe ntabwo wayubaka mu mezi abiri. Babyumve neza abantu bazi umupira barabizi, ahubwo ni amahirwe kuba twabonye abakinnyi bashobora gukina, ariko ushyiramo no guhuza, ntabwo byaza mu minsi ibiri.”

Masudi Djuma ngo yizeye ko bitewe n’uko abona ikipe ye, mu minsi iri imbere izaba imeze neza kuko irimo kumenyerana.

Ubwo yakoreshaga imyitozo ya mbere, Masudi Djuma yavuze ko ari bwo bwa mbere yabona Rayon Sports ifite abakinnyi batari ku rwego rwayo, ari nabwo yatangiye gukoresha igerageza ashaka abakinnyi arobanura bamwe mu bo bafite uyu munsi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version