Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko hakwiye gushyirwaho umuryango wa politiki w’iburayi’ ushobora kuba urimo Ukraine aho kugira ngo yemerewe kujya mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.

Kuri Uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022 yavuze ko  bizatwara imyaka myinshi kugira ngo umukandida nka Ukraine yinjire mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.

yagize ati:” Twese tuzi neza ko inzira yo kubemerera kwinjira byatwara imyaka myinshi.”

Ariko, abonye ko ari ngombwa guha Ukraine ndetse n’ibindi bihugu byizeye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi nka Moldava na Georgia umwanya wo hagati mu Burayi, yasabye ko hashyirwaho “Umuryango wa politiki w’Uburayi”.

Uburusiya bwateye Ukraine muri Gashyantare, mu rwego rwo kuburizamo umugambi wa Kyiv wo kwishyira hamwe n’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi na NATO, n’aho Georgia na Moldava na byo byigarurirwa n’ingabo za Moscou.

Mbere y’ijambo rya Macron, perezida wa komisiyo y’Uburayi Ursula von der Leyen, yanditse ku rubuga rwa twitter ko umuyobozi w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi azatanga “igitekerezo” ku cyifuzo cyo kuba umunyamuryango kwa Ukraine muri Kamena.

Ariko Macron, mu ijambo rye yemeje ko hahindurwa amasezerano kugira ngo umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi urusheho gukomera, yavuze ko uyu muryango, “ukurikije urwego rw’ubufatanye n’ibitekerezo” udashobora kuba urwego rukumbi rw’ibihugu by’Uburayi.

Aho koroshya amahame akomeye kugira ngo ibihugu byinjire mu buryo bwihuse, Macron yatanze igitekerezo cyo gushyiraho ikintu kibangikanye gishobora kwiyambazwa n’bihugu byifuza kwinjira muri uwo muryango.

Ati: “Ni inshingano z’amateka yacu… gushiraho ibyo nasobanura uyu munsi nk’umuryango wa politiki w’i Burayi”.akomeza asobanura ko: “Uyu muryango mushya w’uburayi wakwemerera ibihugu by’Uburayi bigendera kuri demokarasi, kubona umwanya mushya w’ubufatanye bwa politiki, umutekano, ubufatanye mu bijyanye n’ingufu, ubwikorezi, ishoramari, ibikorwa remezo, ndetse n’urujya n’uruza rw’abaturage.”

Share.
Leave A Reply