Emmanuel Macron yongeye kwegukana insinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yabaye kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2022.
Yatorewe kuyobora u Bufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Yatowe ku majwi 58,2% ahigitse Marine Le Pen bari bahanganye we wabonye 41,8%.
Abafaransa barenga miliyoni 48 ni bo byari biteganyijwe ko bari butore Umukuru w’Igihugu hagati ya Emmanuel Macron ubarizwa mu Ishyaka La République En Marche na Marine Le Pen wo mu rya Le Rassemblement National.
Macron yakuyeho agahigo kamazeho imyaka 20, aho nta mukuru w’igihugu watorewe kuyobora iki gihugu manda ebyiri zikurikirana. Perezida uheruka kubikora ni Jacques Chirac, icyo gihe hari mu 2002.
Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron ni umufaransa wavutse kuwa 21 Ukuboza 1977 – ibisobanuye ko afite imyaka 44 y’amavuko akaba n’umunyapolitike kugeza ubu.
Yavukiye mu mujyi witwa Amien uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa , ni mu bilometero ijana na makumyabiri uvuye mu murwa mukuru Paris. Nyina yitwa Françoise Nogues,Se akitwa Jean Michel Macron umudogiteri akaba n’umwarimu mu bijyanye n’imitsi muri kaminuza ya Picardy.
Macron afite abavandimwe barimo Laurent wavutse mu 1979, Estelle wavutse mu 1982 uwari kuba mukuru we akaba yaravutse yapfuye. Umuryango wa Macron ukomoka mu cyaro cya Authie, sekuru ubyara se witwa George William Robertson, yari umwongereza wavukiye mu mujyi wa Bristol.
Naho ababyara Nyina Jean na Germaine bakomoka mu misozi ya Pyrenean ,
Macron akunda gusura aka gace agiye kureba Nyirakuru yita Manette. Manette yatumye Macron agira umuco wo gusoma n’umwuka wa politike.
N’ubwo bwose yakuriye mu muryango utemera Imana, Macron yabatijwe muri Kiliziya ya Roma ku busabe bwe afite imyaka 12. Yize mu kigo cy’abihayimana ba Jesut kitwa Lycee la Providence mu gace ka Amien mbere y’uko ababyeyi be bamwohereza gusoreza umwaka we wa nyuma muri Lycee Henri-IV mu mujyi wa Paris.
Aha i Paris niho yasoreje ayisumbuye akanahakomereza icyiciro cya mbere cya kaminuza. Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye no gucuranga Piano yaboneye mu gace yavukiyemo akanahakurira.
Macron yagize amanota macye mu bizamini yakoze inshuro zigera kuri ebyiri bituma atajya muri kaminuza ya mbere N’ubwo yasoje amashuri yisumbuye n’amanota menshi . Byatumye yiga ibijyanye na filozofiya muri kaminuza ya Paris Ouest Nantere, agasozanya icyiciro cya mbere n’icya kabiri amanota yo hejuru.
Ahagana mu mwaka 1999 Macron yakoranye n’umufilozofe wumufaransa witwa Paul Ricoeur warimo akora ku mushinga w’igitabo kitwa La Mémoire, l’Histoire, l’Oubli.
Macron yabaye umwe mu bayobozi b’ikinyamakuru cyandika cya Esprit. Macron afite kandi impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’imibereho n’ubukungu rusange bw’ikiremwamuntu. Yahuguwe mu bijyanye no gushyira mu myanya abakozi ba Guverinoma bitanyuze mu matora, ni amahugurwa yaherewe muri Ecole Nationale d’Administration ENA.
Nyuma yo gusoza muri ENA mu 2004, Macron yahise aba umugenzuzi mukuru w’imari muri Minisiteri y’imari.
Mu mwaka wa 2006 Laurence Parissot umushabitsi w’umugore yamuhaye akazi ko kuba umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abakozi mu Bufaransa ariko arakanga. Mu mwaka wa 2007 yagizwe umuyobozi wungirije w’uwahoze ari umujyanama wa Perezida Mitterland mu kanama ko kuzahura no kwihutisha iterambere ry’u Bufaransa.
Muri 2007 kandi Macron yashakanye na Brigitte Macron
Mu mwaka wa 2008 Macron yishyuye amayero €50,000 agura isesamasezerano mu mirimo ya Guverinoma, ahita yerecyeza mu ishoramari muri banki ya Rothschild&Cie. Muri Werurwe mu mwaka wa 2010 yagizwe umunyamuryango w’akanama ka Attali.
Macron yavuye mu bijyanye no gukorera Guverinoma amaze kubona imigendekere y’amatora yegukanwe na Nicolas Sarkozy, aba umumilioneri aho yashoye macye muri miliyari icyenda z’amayero. Muri Gashyantare 2012 yabaye umujyanama w’umuherwe Phillipe Tillous-Borde washinze Avril Group ikora inyunganiramirire n’ibindi bijyanye
Akibyiruka Macron yakoranye n’ishyaka ry’abanyagihugu ryitwa ’Citizen and Reoubublican Movement.’’ Macron yahujwe na Francois Hollande binyuze muri Jean Pierre Jouvet mu 2006, atangira gukorana nawe mu mwaka wa 2010
Yayoboye igihugu cy’u Bufaransa guhera kuwa 14 Gicurasi 2017.