Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba w’ejo kuwa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka; Umuvugizi w’Ihuriro AFC ribarizwamo na M23,  rivuga ko M23/AFC bababajwe bikomeye n’ibitero bikomeje kugabwa ku baturage b’abasivile bikorwa na SAMIDRC, mu bufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, burimo FARDC, FDLR, inyeshyamba (Wazalendo) n’ingabo z’u Burundi.

Iri tangazo rivuga ko ibitero byabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, byahitanye abasivile 10, abandi benshi bagakomereka, mu gihe hari n’abandi benshi bavuye mu byabo, nyuma y’uko inzu zabo zisenywe n’ibisasu biremereye byarashwe.

Rigakomeza rigira riti “ARC/AFC nk’uko yakomeje kwirwanaho no kurinda abaturage, yabashije gusubiza inyuma abarwana mu bufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa nyuma yo gushwanyaguza imodoka inye z’intambara zabo. Twabashije kandi gufata imodoka zo mu bwoko bwa APC ebyiri.”Umutwe wa M23 utangaza kandi ko ukomeje gufatira ku rugamba abo mu ruhande bahanganye batandukanye barimo abasirikare ba FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDRL ndetse n’aba Wazalendo.

Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya  Kinshasa zakubitiwe ahareba Nzega  mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo ku wa kane kuko za kubiswe ahababaza n’inyeshamba z’umutwe wa M23 urwanya leta ya Congo.

Ni imirwano yabereye ku misozi yu namiye Centre ya Sake, aho iyi ntambara yari hanganishije uruhande rwa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Amakuru avuga ko uru rugamba ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya  Kinshasazarukubitiwemo,  kandi ko rwaguyemo n’abasirikare benshi bo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, abandi barufatirwamo matekwa, ndetse abandi baburirwa irengero harimo n’ingabo za SADC .

Mu basirikare bo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa baruguyemo harimo aba barirwa mu icumi bo mu ngabo za Afrika y’Epfo n’abandi barindwi bafashwe mpiri.

imodoka zifashishwa mu kujyana ibikoresho by’agisirikare by’ingabo za Leta ya  Kinshasa zatwitswe izindi zifatwa n’abarwanyi ba M23 harimo n’ibifaru by’intambara byatawe na FARDC.

Umwe mu barwanyi wo ku ruhande rw’ingabo za M23 yavuze ko intambara yabaye kuri uyu wa Kane, yabereye isomo rikomeye ingabo za SADC ndetse n’iz’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Ngo Usibye kubakubita banabishe, abandi muri bo babafata mpiri hafatwa n’abasirikare ba Afrika y’Epfo bagera kuri barindwi.

Share.
Leave A Reply