Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangaje ko bari mu biganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatuma abaturage gukoresha Jeto mu kwambukiranya umupaka uhuza ibihugu byombi, kuko gukoresha Pasiporo na Laisser-passer bihenda umuturage.

Habitegeko abitangaje mu gihe abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu mirenge yegereye umupaka wa Congo bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona impapuro z’inzira mu kwambukiranya imipaka bahahirana n’abanyecongo, bigatuma bamwe biroha mu nzira ya panya (inzira zitemewe) bamwe bagahuriramo n’ibibazo.

Icyo kibazo kigarukwaho n’abaturage igihe cyose hagize abambuka umupaka bakaraswa, Guverineri Habitegeko akaba yasuye abatuye mu Murenge wa Cyanzarwe kugira ngo abahumurize kandi baganire ku cyakorwa.

Yagize ati: “Ikibazo cyabo kiba cyumvikana, umuturage usanzwe kugura Laisser-passer buri gihe ntabwo byamworohera, tuba twifuza ko abaturanyi bacu baramutse bumvise ko na bo nta kibazo mu gukoresha Jeto, twebwe nta kibazo abaturage bakwambuka bakoresheje jeto, n’uyu munsi abacongomani bavuze ko abaturage bayikoresha byakorwa.”

Uretse ikibazo cya Jeto ikoreshwa n’abaturiye imipaka kandi bafite ibyangombwa bibigaragaza, abaturage batuye mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe ahakunze kumvikana harasirwa abaturage mu kibaya bambuka mu Rwanda, bavuga ko bakeneye umupaka ubahuza n’abaturage ba Congo mu guhahirana kuko gukoresha imipaka ya Grande barrière, Petite Barrière na Kabuhanga bavuga ko ari kure.

Guverineri Habitegeko avuga ko igisubizo kizava mu kuganira n’ubuyobozi bwa Congo bwabyemera bigakorwa kuko bidakorwa n’igihugu kimwe.

Abaturage baturiye ikibaya cya Congo bakomeje kugaragaza ko batishimiye ingendo bakora bajya gukoresha imipaka iriho bakavuga ko gushyirirwaho umupaka mu kibaya kandi bakoresha Jeto, byagabanya ibibazo byo guca mu nzira zitemewe ndetse n’inzego z’umutekano zikaruhuka abahora bashaka kwambukiranya imipaka aho bitemewe.

Guverineri Habitegeko akaba asaba abaturage kwihangana bakareka guhangana n’inzego z’umutekano kuko zirinze ubusugire bw’igihugu gituwe n’abaturage benshi kurusha abashaka kunyura inzira zitemewe.

Yongeraho ko abanyura izo nzira kubera kubura imibereho bakwegera ubuyobozi bukabafasha aho kwishora mu nzira zitemewe zinyurwamo n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

 

Guverineri Habitegeko n’abayobozi b’ingabo na Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba
Share.
Leave A Reply