Ubuyobozi bwa Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB), bwasabye ababyeyi bafatanyije kurera,kwibanda ku rubyiruko bakabigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 uko bikwiye,bakabatoza indangagaciro zikwiye Abanyarwanda kandi bakabatoza kuba “Inkotanyi byahamye” bagakunda igihugu ku buryo bibaye na ngombwa bakitangira.
Ibi ni ibikubiye mu butumwa bwatanzwe na Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza ya UTB kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena 2023, mu muhango Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wabere ku kicaro gikuru cy’iri shuri gihereye mu Karere ka Kicukiro.
Yagize ati cyo “Icyo nabwira ababyeyi tuba dufatanyije kurera n’uko bibanda ku rubyiruko Kugirango noneho babatoze za ndangagaciro Nyarwanda kuko nk’uko mubizi iki gihugu cyabohowe n’Urubyiruko kandi nibo bahagaritse Jenoside. Abo rero tubarebera ho indangagaciro zabaranze ababyeyi tukazitoza aba bana Kugirango zibafashe muri bwa buzima bwo kumva ko basigasira ibyagezwe ho ariko noneho bamenye ko ari bo bayobozi b’iki gihugu ba none n’ejo hazaza, kuko nta wayobora igihugu cyangwa ngo ayobore abandi nawe atiyoboye.”
Yakomeje avuga ati “Ni muri urwo rwego rero nk’ababyeyi dufatanya natwe kugirango noneho tubigishe za ndangagaciro ziyongera kuri ya masomo tubigisha kugirango abe rwa rubyiruko,abe ya Nkotanyi ihamye ivuga ngo uru Rwanda nanjye ndufitiye Urukundo ndarukunda kandi nanarwitangira mu gihe bibaye ngombwa.”
Mukarubega Zulfat,yasabye ubyiruko kujya bahora bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakaba intangarugero baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda ndetse no ku Isi hose.
Ati “Kwibuka n’indangagaciro Nyarwanda! Bagomba kumenya ko Kwibuka bituma n’abo dusize inyuma nk’urubyiruko bazabitoza abandi kuko buriya tutibutse Jenoside yakorewe Abatutsi,yazasibangana kandi sicyo twifuza nk’ababyeyi barerera iki gihugu. Ni ngombwa ngo bamenye amateka kandi bayasobanukirwe, abacitse ku icumu rya Jenoside babafate mu mugongo ariko bibuke biyubaka, bityo rero iyo bamenye aya mateka bituma bamenya icyo gukora ngo Jenocde yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi mu Rwanda yewe babe n’intangarugero ko Jenoside itazongera kubaho ku Isi.”
Abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza ya UTB,bavuze ko nk’urubyiruko nyuma yo kumenya no gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994,biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kwiyukakira igihugu barwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo,binyuze mu buryo butandukanye burimo n’imbugankoranyambaga zikoreshwa na benshi muri iki gihe cyane cyane ab’urungano rwa bo.
HABINSHUTI Polycalpe Umuhuzabikorwa wa ARG Inganzabahizi yo muri iyi Kaminuza, yagize ati “Urubyiruko umukoro wambere rufite numva ari ukwigira ku byabaye Kugirango rubashe kujya imbere mu byiza, bajya ku mbuga nkoranyambaga bagakurikirana ibintu bibigisha Kugirango u Rwanda turuzamure aho Kugirango rugume mu macakubiri kuko ntacyo yatugeza ho uretse koreka imbaga y’abantu.”
Mugenzi we witwa Sonia Umutoni we yagize ati “Urubyiruko rw’uyumunsi rugomba kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo ya yo ku buryo haba none no mu gihe kizaza itazongera kubaho mu gihugu cyacu.Urebye aho twavuye n’aho tugeze,dufite inshingano zo gusigasira ibyagezweho tukubaka kurusha ho aho Kugirango dusenye nk’uko bamwe mu batubanjirije babijyenje.”
Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB), yateguye iki gikorwa,cyanabanjirijwe no kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro,bunamira Abatutsi bahashyinguye,bashyira indabo kumva.
Ibi babikoze kandi mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twibuke twiyubaka.”