The World

Technology

Sports Roundup

AMAKURU AGEZWEHO

Lifestyle Trends

World & Nation

View More

Kayigi Andy Dick Fred uzwi nka Andy Bumuntu wamamaye akanakundwa mu ndirimbo zitandukanye kuri ubu yinjiye mu itangazamakuru .

Mu kiganiro BreakFast With The Stars cyo kuri uyu wagatanu Mata 2022 ,Andy Bumuntu niwe wari Umutumirwa

Uretse kuba ari Umutumirwa w’umunsi yanavuze ko iyi ari Intangiriro y’Urugendo rwe mu Intangazamakuru ahereye kuri Kiss Fm yumvikanira ku 102.3Fm. akaba kandi azajya akorana na Sandrine Isheja BUTERA usanzwe akorera iki gitangazamakuru

Yavuze ko yinjiye mu Itangazamakuru, kuko kuva na kera yahoze yifuza ikinyu yakora kikamuhuza n’Abantu.

Andy Bumuntu kandi yavuze ko n’ubwo benshi bamumenye kubera Impano ye yo gukora umuziki nk’umuhanzi aiko atari ibyo gusa ashoboye kuko ni Umutekinisiye ukora amashanyarazi n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, avuga kandi ko akunda guteka no gutega amatwi abantu akaganira na bo nka kimwe mu bintu bimuha Amahoro.

Andy Bumuntu azajya yumvikana kuri Kiss Fm guhera ku wambere kugera kuwa Gatanu, saa kumi n’ebyiri kugera saa yine mu Kiganiro BreakFast With The Stars.

Andy Bumuntu yinjiye mu Itangazamakuru
Andy Bumuntu yinjiye mu Itangazamakuru
Share.
Leave A Reply