Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyahagaritse amazi akorwa n’uruganda rwa Jibu ruherereye mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe.

Imvano yo gufunga uru ruganda, ni igenzura rwakorewe mu ntangiriro z’uku kwezi, inzobere za Rwanda FDA zigasanga atujuje ubuziranenge.

Ibarurwa Rwanda FDA yandikiye ubuyobozi bwa sosiyete CCHAF Jibu Franchise Ltd, iragira iti “Dushingiye ku bisubizo byavuye mu bizamini byafashwe ku ruganda rwanyu ruherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Kagali ka Kabeza, bigaragaza ko bitujuje ubuziranenge bwagenwe”.

“Kubera iyi mpamvu, musabwe guhita mufunga urwo ruganda kandi ntabwo mwemerewe gukora cyangwa gushyira ku isoko ibicuruzwa byanyu mutarongera kubyemererwa na Rwanda FDA.”

Jibu yasabwe kuvana ku isoko no kujugunya amazi yari yamaze gukorwa n’urwo ruganda.

Uruganda rwa Kanombe rwahagaritswe, ni rumwe mu nganda 57 zikora amazi ya Jibu ziri hirya no hino mu gihugu.

Hari hashize iminsi bamwe mu bakiliya bakoresha amazi ya Jibu bavuga ko badashira amakenga ubuziranenge bw’amazi y’urwo ruganda, icyakora rwo rukagaragaza ko ikibazo gikomeye ari abarwiyitirira, bagakora ibintu bitujuje ubuziranenge.

Uhagarariye abafite inganda z’amazi ya Jibu mu Rwanda, Uwamahoro Rehema, aherutse kuvuga ko kimwe mu bituma abantu bagira ibibazo by’amazi ari ikibazo cy’abantu babiyitirira.

Ati “Hari abantu bakora amazi nka twe ariko batize neza isoko ryabo ugasanga badafite amacupa yo kuyashyiramo, bagafata ya macupa yacu akaba ariyo bayashyiramo ugasanga afite ibibazo.”

Umuyobozi muri Jibu ushinzwe ibikorwa byo gutunganya amazi mu Rwanda no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Habiyaremye Idriss, yavuze ko bari gukora uburyo bushya bazajya bakoresha abafunga amazi yabo ku buryo nta muntu ushobora kuyigana.

Uru ruganda rwafunzwe rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 10 ku munsi.

Jibu yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2012 aho yibanda mu gutunganya amazi ikoresheje ikoranabuhanga ryo kuyayungurura ndetse ikaba yarabiherewe icyangombwa cy’ubuziranenge na RSB na FDA.

Uruganda rukora amazi ya Jibu i Kanombe rwahagaritswe na Rwanda FDA
Share.
Leave A Reply