Kuri iki cyumweru Polisi y’Igihugu, Minisiteri y’ Urubyiruko n’Umujyi wa Kigali, babinyujije mu mikino bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyagenge bwahuje urubyiruko rw’abanyeshuri barenga 200 biga mu mashuri yisumbuye mpuzamahanga akorera mu Mujyi wa Kigali. 

Iki gikorwa cy’ ubukungarambaga, cyahujwe n’ imikino, kitabiriwe n’abanyeshuri barenga 200 biga mu mashuri yisumbuye mpuzamahanga akorera mu mujyi wa Kigali.

CP Bruce Munyambo Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire n’ izindi nzego avuga ko ubukangurambaga nk’ubu bwibanze ku rubyiruko akuko aribo hazaza h’ igihugu.

“Ni mwe maboko y’ igihugu cyacu y’ejo, ni mwe bayobozi ni mwe bapolisi, rero mureke ibiyobyabwenge mubigendere kure kugirango amasomo yanyu agende neza maze muzakore neza ishingano mufite arizo kwiyubaka no kubaka igihugu cyanyu.”Abanyeshuri bitabiriye ubu bukangurambaga baravuga ko bahungukiye byinshi bazasangiza bagenzi babo bigana n’abo bahura nabo kandi ko bafashe ingamba zo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge no guhishira ababikoresha.

“Ingaruka zishobora kudahita zigaragara zikazagaragara nyuma y’ igihe runaka turi gukura, tukarwa nk’indwara zo mu buhumekero nibindi rero ibyo si byiza. – Kenny Nzamwita umunyeshuri muri Ecole Belge De Kigali.

“Tugiye kujya ku ishuri twigishe n’abataje hano tubabwire ibibi by’ibiyobyabwenge, niba hari ababikora bareke kubikoresha bamaze no kumva ibibi byabyo.” Blessing Isimbi umunyeshuri muri Riviera High School.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Urujeni Martine yasabye ababyeyi kudahuga ku bana bakiri mu mashuri kuko nabo bagaragaye nk’abibasiwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

“Icya mbere ni ukubacunga, bakababa hafi, bakamenya ibihuza umwana cya gihe atari mu ishuri bityo uwangiritse akamenyakana bigifite igaruriro kuko bamwe muri aba bana hari igihe batangira kubinywa gahoro gahoro bikazamenyekana batagishoboye kubihagarika, barabaye imbata z’ibiyobyabwenge.”

Usibye kunywa urumogi,  Cocaine na shisha n’ ibindi biyobyabwenge, urubyiruko rushishikarizwa kwirinda inzoga ku batarageza imyaka 18, no kwirinda inzoga nyinshi kubayirengeje kuko zifatwa nk’umwanzi w’ urugendo rugeza urubyiruko ku nzozi zabo.

Share.
Leave A Reply