Ibihugu bihuriye ku muhora wa ruguru ni ibifatira ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa muri Kenya birimo: u Rwanda, u Burundi, Kenya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’epfo ndetse na Uganda. Mu nama ihuje intumwa z’ibi bihugu iriga ku bibazo biri mu buhahirane bw’ibi bihugu ndetse n’icyakorwa ngo bikemuke. 

Congo nka kimwe mu bihugu bihuriye kuri uyu muhora,ntiyitabiriye iyi nama yabereye  i Kigali kuwa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, gusa ngo yayikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nubwo hatatangajwe impamvu RDC itahagarariwe muri iyi nama, harakekwa ko byaba byaratewe n’uko umubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda umaze iminsi utifashe neza, biturutse kukuba RDC ishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 mu gihe u Rwanda narwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR ndetse n’ibikorwa by’ubushotoranyi bimaze iminsi bikorwa n’ingabo zicyo gihugu.

Amasezerano ashyiraho uyu muhora yiswe the Northern Corridor Transit and Transport Agreement (NCTTA) treaty. Agamije ubufatanye bw’ibihugu twavuze haruguru mu gucuruzanya hagati yabyo ndetse no gucuruzanya n’ibindi bigize Umuhoro wo hagati, bita central corridor.

Hagati y’itariki 03 n’itariki 05, Kanama 2021 nibwo inama nshingwabikorwa y’ibihugu bigize uyu muhora yari yemeje ko bitarenze Kamena 2022 hazaba hakozwe ibikorwa  bishingiye kuri Politiki yiswe Transport Policy and Planning Programme. Muri byo harimo ko imihanda ihuza biriya bihugu yagombaga kuba ikoze neza kugira ngo yorohereze ubwikorezi bw’ibicuruzwa.

Ibihugu bigize uyu muhora kandi byagombaga kuba byahuje Politiki z’ubucuruzi kugira ngo bukorwe ku bwumvikane busesuye bw’ibi bihugu.

Abitabiriye iyi nama baganira ku bibazo bikibangamiye ubucuruzi hagati y’ibi bihugu, harimo n’imikoranire itaranoga hagati ya za Leta zimwe ndetse n’abikorera hagati ya bo. Buri wese mu bitabiriye iyi nama yavuze uko igihugu cye gihagaze mu gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu nama iheruka ariko hakarebwa uko ubufatanye hagati y’abikorera na Leta buhagaze.

Share.
Leave A Reply