To Bamwe mubaturage bo mu karere ka Bugesera no mu mujyi wa Kigali barishimira ko babonye ibindi bicanwa bisimbura amakara yaragiye kubamaraho amafaranga.

Mukashema Angelique ni umuturage wo mu Murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera avuga ko ibyo bicanwa byagabanyije amafaranga bakoreshaga bagura amakara ndetse bikaba bihisha vuba cyane.

Yagize ati ” ngura ikara rinini ry’amafaranga 250 nkaritekesha umuceri, imboga, icyayi ndetse n’amazi yo koga. Mugihe ubundi nakoreshaka amakara y’amafaranga 500 kugirango ibyo bishye.”

Uyu avuga ko yaguraga umufuka w’amakara y’inturusu amafaranga ibihumbi 10 akawukoresha icyumweru n’igice mugihe iyo aguze ayo makara y’ibihumbi 5000 ayakoresha mukwezi kose.
Mbabazi Clementine avuga ko ayo makara yaka nka gaz ndetse akaba atanduza amasafuriye kandi nta mwanda atera aho utekera nk’amakara yandi.

 

Butoyi Didier n’umuyobozi wa (AVODI) Association des Volontaire pour la Development Integré ariyo ikora ibyo bicanwa, avuga ko batekereje gukora ayo makara kugira ngo bafashe abaturage kubona ibicanwa ndetse barusheho kubungabunga ibidukikije.

Ati ” ibi bicanwa tubikora mubisigazwa by’ibicanwa biba byasigaye bateka ndetse n’ivu ry’amakara.”

Avuga ko ibyo bisigazwa babikura mubaturage aho babahaye imbabura za canamake k’ubuntu maze bakegeranya iryo vu aho baribagurira ku mufuka amafaranga 1500.

” ibisigazwa by’amakara n’ivu by’umuturage umwe wo mucyaro bitekera umuturage umwe wo mu mujyi”.

Butoyi akomeza avuga ko bakora ikara rinini rigura amafaranga 250 ryaka amasaha hagati y’atatu n’abiri uritekeraho ritarazima kuko nturizimya ngo wongera, kandi hari irindi rito rigura amafaranga 150 riteka isaha n’isaha n’igice.

Ati ” ayo makara dukora ntabwo acanwa mumbabura zisanzwe kuko bisaba imbabura zabugenewe kuko turazikora kandi tuzigurisha ku mafaranga 2500 kandi uyikoresha igihe kirekire”.

Yemeza ko bafite ubushobozi bwo gukora amakara ari hagati ya 300 na 350 ku munsi mugihe bagurisha 250 buri munsi.

” intego yacu n’ukugira uruganda rufite ubushobozi bwo gukora agera kubihumbi 10 ku munsi, gusa ubushobozi bw’amafaranga buracyari buke kuko n’imashini dukoresha nizo twikoreye”.

Yankomeje Alphonsine atuye mu kagari ka Kintambwe mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, ni umwe mubahawe imbabura ya canamake. Avuga ko izo mbabura bahawe zabafashije cyane.

Ati ” izi mbabura ntizisaba ibicanwa byinshi kuko utoragura ibibabi by’ibiti n’uduti duto tutagoranye ubundi ukaza ugateka.”

Avuga ko bunguka kabiri kuko bagurisha ifu bakabona amafaranga, ibyo bikaba byaratumye bajya mu itsinda aho batanga amafaranga 600 mucyumweru.
Mukantwari Phelomene nawe ni umuturage wahawe imbabura avuga ko kubona inkwi byabagoraga kuko nta mashyamba bagira.

Ati: ” naguraga inkwi z’ibihumbi 2000 mucyumweru ariko ubu ngura uduti twa 500 nkaducanisha ukwezi kandi nkagurisha ivu nkabona amafaranga.”

Uretse abo mukarere ka Bugesera n’abo mu mujyi wa Kigali, ubu ibyo bicanwa byatangiye kugera mu turere twa Nyagatare, Rubavu na Huye.

By Egide Kayiranga

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version