Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo barimo Rwanda Electrical Mobility Limited igurisha moto zikoresha amashanyarazi, batangije umushinga wo kwinjiza abagore n’abakobwa mu mwuga wo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe moto zikoresha amashanyarazi zitangiza ikirere.
Ku ikubitiro abatangiranye n’uyu mushinga, ni abari basanzwe bakora ubucuruzi butemewe bwo mu muhanda, abakobwa babyariye iwabo ndetse n’abapfakazi. Umujyi wa Kigali uvuga ko uyu mushinga uje mu buryo bwo kwereka abagore n’abakobwa ko nta murimo bahejwemo.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage Urujeni Martine, yabwiye abagiye guhabwa amahugurwa ko ni babishyiraho umutima bizabahindurira ubuzima. Ati:” Ni ingenzi kuba twabonye abakobwa babanje kubigeraho mu igeragezwa ry’uyu mushinga kandi bakaba babikora neza haba mu gutwara Moto no kuzikanika. Iminsi 90 y’amahugurwa mutangiye, muzayibonamo ubumenyi buzahindura ubuzima kuko turababonana ubushake.”
Umujyi wa Kigali utangaza ko watangiranye n’abagore 120, amahugurwa bahabwa akazajya amara amezi 3, urangije ahite ahabwa Moto ku buntu, atangire akazi. Gusa ngo uko umushinga uzagenda ukura, abazinjiramo nyuma bazagenda bahabwa Moto bazajya bishyura ariko abatangiriweho bo baziherewe ubuntu. Kandi Umujyi wa Kigali ufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo uzakomeza guhugura abantu benshi gukoresha Moto zikoresha amashanyarazi, haba mu kuzitwara, mu kuzikanika ndetse no kwigisha abandi.
Kugeza ubu hirya no hino kuri Sitasiyo za Lisansi zo mu mujyi wa Kigali, hamaze gushyirwa ho aho abatwara izi Moto bazajya bifashisha mu kuzishyiramo umuriro. Byitezwe ko Moto zikoresha amashanyarazi zizagenda ziyongera ari nako umubare w’izikoresha Lisansi uzagenda ugabanyuka.
Ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije, REMA, kivuga ko ibinyabiziga muri rusange byihariye 50% y’imyuka ihumanya icyirere cy’u Rwanda ndetse bisi na moto bikaba byihariye 34%.