Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta aratangaza ko u Rwanda rukomeje gukorana n’ibihugu birimo u Buhinde na Maldives mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’ingutu byugarije Isi muri iki gihe.

Minisitiri Biruta avuga ko gufasha Isi kubona ibisubizo by’ibibazo biyugarije muri iki gihe bitari mu biganza by’ibihugu bimwe by’umwihariko ibisanzwe bizwiho ubuhangange.

Ubwo yatangizaga inama izwi nka Kigali Global Dialogue, Minisitiri Biruta yagaragaje ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bibangamiye iterambere rirambye birimo imihindagurikire y’ibihe ndetse n’icyorezo cya COVID19 n’ingaruka zacyo ku bukungu n’imibereho y’abantu muri rusange.

Kuri COVID19 by’umwihariko Dr Biruta yavuze ko iki cyorezo cyerekanye ubusumbane ku Isi hagati y’ibihugu ndetse n’icyuho mu nzego z’ubuzima n’ubuvuzi. Mu rwego rwo gushakira umuti icyo kibazo yavuze ko u Rwanda rwatangiye kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti ruzafasha u Rwanda n’ibindi bihugu.

Kigali Global Dialogue ni urubuga ruhuriza hamwe abayobozi mu nzego za politiki, abashakashatsi n’abandi aho baganira ku bibazo byugarije Isi n’uburyo bwo kubishakira ibisubizo.

Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya 2 byitabiriwe n’ababarirwa muri 200 baturutse hirya no hino ku Isi, bikaba bizamara iminsi 3.

Mu bitabiriye ibi biganiro harimo uwahoze ari Perezida wa Maldives Mohamed Nasheed. Kuri ubu uyu Mohamed Nasheed ni Perezida w’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version