Polisi y’u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, yafashe abantu batatu bacyekwaho kwigana no gukoresha ibyangombwa bitangwa mu buryo bwemewe n’amategeko n’ ibigo bitandukanye birimo ibya Leta n’ibyigenga.

Batawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Nzeri, Mu bafashwe harimo babiri bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ari bo: Nsanzabaganwa Valens ufite imyaka 36 y’amavuko na  Munyaneza Nuurudiin w’imyaka 50, bitwazaga uruhushya rubemerera gutwara abagenzi rw’uruhimbano n’icyemezo cy’ubwishingizi bwa moto cya Radiant cy’icyiganano nk’uko byatangajwe na polisi.

Ubusanzwe uruhushya rwo gutwara abagenzi kuri moto rutangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA)

Uwitwa Mugabo Zuberi w’imyaka 28, na we watawe muri yombi, akuriranyweho kuba ari we wiganaga ibi byangombwa bafatanywe akabibagurisha.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse kuri bamwe mu baturage bamenye  amakuru bakayashyikiriza Polisi.

CSP Sendahangarwa yagize ati: “Hashingiwe ku makuru yizewe ku bikorwa byabo binyuranyije n’amategeko, Polisi yabanje gufata Nsanzabaganwa na Munyaneza bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, nyuma yo kubasangana impushya zibemerera gutwara abagenzi n’ibyemezo by’ubwishingizi by’ibyiganano byanditse kuri moto zabo zifite nimero

 RE 865Q na RF 407D.”

Yakomeje agira ati “Bakimara gufatwa bahishuriye Polisi ko ibyo byangombwa babiguze umwaka ushize n’uwitwa Mugabo Zuberi wahise ashakishwa nawe arafatwa, basatse mu nzu ye habonekamo ibindi byangombwa by’ibyiganano birimo ibyemezo by’ubwishingizi bwa moto 6 n’ibyemezo by’uruhushya rwo gutwara abagenzi kuri moto bigera kuri bine.”

CSP Sendahangarwa yomgeyeho ko “Hahise hakurikiraho kugenzura ku bufatanye na RURA n’ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant, biza kugaragara ko ibyangombwa bafatanywe bitari ku rutonde rw’ibyatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko bityo ko ari ibyiganano.”

Nsanzabaganwa yavuze ko yishyuye Mugabo ibihumbi 15 000 Frw kugira ngo abone ibyo byangombwa naho Munyaneza we avuga ko yamuhaye ibihumbi 30 000 Frw.

Aba bose uko ari batatu, bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho. 

CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yaburiye abijandika muri bene ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko, ashimira kandi uruhare rw’abaturage batanga amakuru y’abacyekwaho gukora ibyaha.

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko , Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha 

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

 Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share.
Leave A Reply