Uwabaye perezida wa gatatu wa Kenya ,Mwai Kibaki Yatabarutse none kuwa gatanu, ku myaka 90 y’amavuko, nk’uko byatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta.

Uhuru Kenyatta yavuze ko Mwai Kibaki “yari umuntu wakunze cyane igihugu usize umurage w’inshingano ku gihugu uzakomeza kubera urugero urungano rw’abariho n’abazaza mu Gihugu cya Kenya.”

Yavuze ko Kibaki “azahora yibukwa nk’umugabo nyawe muri politiki ya Kenya” n’umuntu wagize uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bwa Kenya ubwo yari minisitiri w’imari.

Nyakwigendera Kibaki kandi yabaye visi perezida wa Kenya (1978 -1988) ku butegetsi bwa Daniel Arap Moi.

Kibaki Ni umwe mu baperezida bane bategetse iki gihugu benshi mu bagituye bahurizaho ko ku butegetsi bwe Kenya yageze ku bikorwa bikomeye by’iterambere.

Mwai Kibaki
Mwai Kibaki Yitabye Imana ku myaka 90 y’Amavuko

Mwai Kibaki Yagiye ku Butegetsi atsinze amatora ya perezida mu 2002, arangiza ubutegetsi bw’imyaka 24 bw’uwamubanjirije Daniel Arap Moi, Kuva ubwo yazanye politiki yo kuzahura ubukungu bwa Kenya icyo gihe bwari bwifashe nabi, kuvugurura Uburezi, Ibikorwa Remezo no kubahiriza ku Itegekonshinga rishya.

Mu minsi 100 ye ya mbere ku butegetsi, yahise atangaza kwiga amashuri abanza ku buntu bituma Abana barenga miliyoni imwe bajya mu Ishuri muri iki Gihugu.

Ariko hashize imyaka itanu, yatsinze amatora yari akomeye cyane, maze abatavugarumwe n’Ubutegetsi bavuga ko yayibye, maze Igihugu kijya mu bihe bibibitandukanye n’ahahise ha Kenya.

Icyo gihe kandi Abantu barenga 1,000 barishwe mu mvururu zavuye ku Matora yo mu 2007.

Ababarirwa mu bihumbi za mirongo bavuye mu byabo bahunga Urugomo n’ubwicanyi bishingiye ku Moko mu izina rya Politiki.

Gusa kubw’Amahirwe Umuryango mpuzamahanga ndetse n’uwahoze ari Umunyabanga mukuru wa ONU Koffi Annan bafatanya kunga abanyapolitiki ba Kenya.

Mwai Kibaki yemeye gusangira ubutegetsi na mucyeba we Raila Odinga wahise agirwa minisitiri w’intebe.

Kibaki, icyo gihe yagize ati: “Ndashaka kubizeza mwese ko nzakora ibishoboka byose igihugu cyacu, Kenya, kikajya mu nzira y’Ubumwe, n’Amahoro arambye.”

Abanenga Kibaki bavuga ko Leta ye itashoboye gukiza Igihugu ikibazo cy’ivangura rikomeye rishingiye ku Moko, no kwiyongera kwa Ruswa.

Kibaki yavuye muri Politiki mu mwaka wa 2013, arangije Manda ebyiri yemerewe n’Itegekonshinga. Hari hashize imyaka igera muri 30 ari muri politiki ya Kenya.

Uwari Umufasha we Lucy Kibaki, Yitabye Imana mu 2016 aguyeye mu bitaro by’i Londres.

Mwai Kibaki n’umugore we Lucy Kibaki 
Share.
Leave A Reply