Umugabo w’imyaka 21 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwili yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’uko arwanye n’umugore we w’imyaka 19, ushinzwe umutekano mu Mudugudu yajya kubakiza akamutema ukuboko agakomereka mu buryo bukomeye.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2021, mu Mudugudu w’Agahiza mu Kagari ka Migera mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nkunzurwanda John yatangaje ko uyu muryango wagiranye amakimbirane bakagera aho barwana, umuyobozi ushinzwe umutekano ngo yahise ajya gutabara birangira umugabo amutemye aramukomeretsa.

Yagize ati “Umugore n’umugabo bagiranye amakimbirane batangira kurwana, umugore aratabaza, umuyobozi ushinzwe umutekano aratabara, arabakiza uwo mugabo ahita asohora umuhoro mu nzu amutema ku kuboko mu buryo bukomeye. Abaturage bahise batabara bamujyana kwa muganga mu buryo bwihuse kuko yakomeretse cyane.”

Gitifu Nkunzurwanda yakomeje avuga ko uwo mugabo w’imyaka 21 yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Kageyo mu gihe umuyobozi yatemye yajyanwe kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyakabungo.

Uyu muyobozi kandi yanakomeje asaba abaturage kwirinda urugomo n’amakimbirane ngo kuko bishobora gukurura ubwicanyi no gufungwa.

Ati: “Abaturage turabasaba kwirinda amakimbirane yo mu ngo no gutabarana mu gihe habaye ikibazo, badufashe gukomeza gushyira imbaraga mu gutanga amakuru ku bantu babona bate za umutekano muke n’ingo zirangwamo amakimbirane bazitubwire kuko twashyizeho gahunda yo kubaganiriza nibura rimwe mu kwezi ubundi tugakoresha inteko z’abaturage.”

Mu cyumweru gishize na bwo muri aka Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama hagaragaye umugabo wishe mugenzi we amuziza amafaranga 200 y’u Rwanda.

Share.
Leave A Reply