Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abantu binjiza urumogi mu gihugu bagamije kurukwirakwiza  mu baturage, aho kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena, hafashwe abagabo batutu bafite ibiro 10 by’urumogi bagiye kubicuruza mu baturage.

Abafashwe ni Abouba Nsengimana, Uwizeyimana Jean Damascene, na Nkurikiyimfura Martin, bafatiwe mu Mudugudu wa Busasamana, Akagali ka Byimana, Umurenge wa Ndego.

Asobanura uko bafashwe umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yagize ati: “Abaturage bo mu Mudugudu wa Busasamana batanze amakuru ko hari abantu batatu bakodesheje inzu yo kugira ububiko bw’ikiyobyabwenge cy’urumogi. Polisi yahise ishakisha abo bagabo basatse iyo nzu basangamo ibiro 10 by’urumogi bahita bafatwa barafungwa.”

Yakomeje agira ati: ” Bakimara gufatwa batangaje ko urwo rumogi rwaturutse mu gihugu cya Tanzaniya aho abarubazaniraga barwinjizaga mu gihugu bakoresheje inzira zitemewe (Panya) bakanyura mu mugezi w’ Akagera.”

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru, uru rumogi rugafatwa rutaracuruzwa mu baturage, anabasaba gukomeza gutanga amakuru abanyabyaha bagafatwa.

Abafashwe n’urumogi bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Ndego, ngo hakurikizwe amategeko.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

 Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version