Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Karongi yafashe Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wari ufite amasashe 22,200.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yafashwe ahagana saa tatu za mu gitondo biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: ”Twari dufite amakuru twahawe n’abaturage ko uyu mugabo acuruza amasashe, nibwo ahagana ku isaha ya saa tatu abapolisi bamuhagaritse mu kagari ka Birambo ko mu murenge wa Gashari, bamusatse bamusangana amapaki 111 arimo amasashe 22200.”
Akimara gufatwa yabwiye Polisi ko ayo masashe ayarangura mu Karere ka Rubavu akajya kuyacururiza mu karere ka Ruhango kandi ko yari amaze amezi arenga atanu ayacuruza, nk’uko bikubiye mu nkuru dukesha urubuga rwa Polisi.
CIP Rukundo yihanagirije abantu bose bakora ubucuruzi kwirinda ibicuruzwa bya magendu n’ibitemewe cyane cyane amasashe kuko yangiza ibidukikije, imirima yajugunywemo nyuma yo gukoreshwa ntiyongere kwera bitewe n’uko akumira amazi ntiyinjire mu butaka.
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru kandi ku gihe igihe babonye abantu binjiza magendu mu gihugu.
Ingingo ya 10 y’Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Mu ngingo ya 11 y’iryo tegeko; umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.