Abana biga mu kigo cy’amashuri y’incuke n’abanza Ecole Les Rossignols giherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda bishimiye uburezi buhabwa abana babo. Ibi byishimo babigaragaje kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 05 Nyakanga 2024 mu birori byo gusoza amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ( P3).
Muri ibi birori byitabiriwe n’ababyeyi barerera muri iki kigo , imbere y’ababyeyi abana bagaragarije ababyeyi babo ubumenyi bahawe burimwo kuvuga indimi zitandukanye harimwo igifaransa, icyongereza , umuco Nyarwanda n’umukino njyarugamba ( Karate).
Dogiteri Aimable SIBOMANA, Umubyeyi urerera muri iki kigo, avuga ko yatangiye kurerera muri Ecole Les Rossignols nyuma y’icyorezo cyibasiye isi COVID-19 , Ati:” Njye natangiye kurera muri irishuri nyuma ya COVID-19; nahazanye abana 2 umwe mu mashuri y’incuke (Nursery) undi mu mashuri abanza (primary) rero kuri uyu munsi uwahatangiriye Nursery niwe urangije warangije ibyiciro cya mbere cy’amashuri abanza (P3); undi ari kurangiza umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza (P6). uwo nahazanye mu mashuri y’incuke niwe warangije icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza”.
Dr. Aimable akomeza avuga ko iri shuri yarikundiye kuba ryigisha ubumenyi n’ubupfura , Ati:” Njye iri shuri ndikundira kuba ryigisha ubumenyi n’ubupfura; abana bafatwa neza bakanatozwa imico myiza”
Akomeza yungamwo avuga ko umubyeyi ureba kure yagakwiye kurerera muri Ecole les Rossignols, Ati:” ndashishikariza ababyeyi gufatanya n’abarezi muri gahunda zose zishuri kuko aribyo bifasha kugera ku musaruro mwiza ubereye umuryangonyarwanda muri rusange; abana barerewe muri iyo njyana nziza (conducive environment) bakaba abahanga mu bumenyi, indakemwa mu mico no mu migirire bityo abandi bakabigiraho “.
Naho NDAHAYO ETIENNE, undi mubyeyi urerera muri iki kigo, we avuga mbere yo kuzana umwana we yabanje gusura iki kigo Nyuma akaza gufata icyemezo cyo kuzana umwana we muri Ecole Les Rossignols, Ati:” icyatumye mpakunda n’uko nahageze nkasanga bakora neza, bigisha neza ! Bituma mfata umwana wanjye ndamuza mukura aho yigaga ageze mu wa Kabiri w’amashuri abanza , ubu ahamaze imyaka ibiri”.
Ndahayo, akomeza avuga ko ubu umwana we avuga neza igifaransa n’icyongereza mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, Ati:” Ndashishikariza ababyeyi bagenzi banjye kuzana abana babo kwiga muri Ecole Les Rossignols kuko bigisha neza kandi bafite n’uburere”.
Ishimwe Ruth, umwebyi urerera muri iki kigo Ecole Les Rossignols nawe ashimangira uburezi butangwa muri iki kigo aho Avuga ko yishimiye uko umwana we yarangije ikiciro cy’amashuri y’incuke ( materineri ya gatatu ) , Ati:” ni ibintu byiza twishimiye ko umwana wacu agiye gutangira icyiro cy’amashuri abanza. mu byukuri twarishimye cyane kuko umwana wanjye mu bumenyi yarazamutse mu kuvuga indimi no mu gutsinda amasomo”.
Uwimpundu Diane, umubyeyi ufite abana babiri barererwa muri Ecole Les Rosignols, avuga ko abana be batangiriye muri iki kigo akishimira ko abana be kuva bagera muri iki kigo bazamutse mu bumenyi kuburyo bushimishije , Ati:” Ndashima iki kigo ! Mubyukuri ntacyo nabashinja bigisha neza . Abandi babyeyi nabakangurira kuzana abana babo kwiga muri iki kigo “.
Umuyobozi wa Ecole Les Rosignols, Mukarutembya Beatrice, avuga ko bishimiye ko barangije umwaka neza kandi bagize amanota meza, Ati:” turishimira ko umwaka urangiye neza, nta mwana warwaye ngo ananirwe gukora ibizamini. Icyo nasezeranya ababyeyi n’uko tuzakomeza gutanga uburezi bufite ireme Kandi tuzakomeza kwakira abana guhera mu mashuri y’incuke n’abanza gusa abo tutazakira n’abo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.
Mukarutembya, akomeza amara impungenge ababyeyi bifuza kurerera muri Ecole Les Rossignols z’uko bazaza kakabura imyanya y’aho abana babo biga , Ati:” Guhera kuwa mbere tuzatangira kubaka imyubako Nshya zizakira abana bashya rero nta mubyeyi ukwiye kugira impungenge imyanya irahari “.
Kugeza ubu Ecole Les Rossignols ifite abanyeshuri 1028 , barimwo 428 biga mu mashuri y’incuke 205 n’abahungu n’abakobwa 223. Mu mashuri abanza higamwo abanyeshuri 600, abahungu ni 302 n’abakobwa 298.