Urukiko mpuzamahanga rwa ONU/UN rwategetse ko Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amafaranga yafashije abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nta kabuza ko agomba kuburanishwa kandi vuba ku byaha akurikiranweho.

Ejo ku Wambere tariki 13 Kamena, urukiko rwatangaje ko urubanza rwe rugomba gutangira bidatinze i La Haye mu Buhorandi, mu gihe mbere abamwunganira mu mategeko bavugaga ko ubuzima bwe butameze neza bityo bagasaba ko kumuburanisha biba bihagaze.

Kabuga Félicien w’imyaka 87 y’amakuvo, aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

Ku itariki 16 Gicurasi 2020 yatawe muri yombi mu nkengero z’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, nyuma y’imyaka 26 ahunze kandi ashakishwa n’igipolisi cyo ku isi yose, nyuma yo gufatwa, Kabuga yahakanye ibyo aregwa byose abyita ‘ibinyoma’.

Ibikorwa byo kumushakisha byongeye gushyirwamo imbaraga muri Nyakanga 2019 i La Haye mu Buholandi mu nama y’urwego rw’Umuryango w’Abibumbye ’International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania.

Kabuga Félicien atabwa muri yombi , yari mu bantu batatu bashakishwaga cyane kugira ngo baryozwe uruhare rukomeye bashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Share.
Leave A Reply