Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye Jean Paul Micomyiza woherejwe na Suwede ngo aburanishwe ku byaha bya jenoside ashinjwa ko yakoze ari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda i Butare mu 1994.
Micomyiza w’imyaka 50 y’amavuko , yari amaze imyaka 15 atuye muri Suede, yasabye ubwenegihugu akabwangirwa yatawe muri yombi muri 2020 biturutse ku cyifuzo cya Leta y’u Rwanda cyo kohereza abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, baba mu mahanga.
mu Ukuboza 2021 Yaburanye mu nkiko za Suwede , ubucamanza bwaho bwanzura ko agomba koherezwa mu Rwanda.n’ubwo we yabirwanyaga.
Leta ya Suwede yafashe iki cyemezo cyo kohereza Micomyiza mu Rwanda Ku ya 31 Werurwe 2022, mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’u Rwanda.
Jean Paul Micomyiza yafashwe mu Ugushyingo 2020 ku nyandiko zo kumufata z’u Rwanda. aregwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda “ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu”, nk’uko tubikesha itangazo ry’ubushinjacyaha ryashyize ahagaragara
Micomyiza ntabwo ariregura ku byaha aregwa.
Ibyo byaha aregwa kubikora ubwo yari afite imyaka 22 y’amavuko. yari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda i Butare ari naho avuka.