Kuri uyu wa gatandatu, tariki 13 Nyakanga 2024, I Nyamirambo kuri Rafiki, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage(PSD) ryasoje ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite baryo banishimira ko iki igikorwa cyagenze neza muri rusanjye.

Dr Biruta vincent, Perezida w’ishyaka PSD, yamamaza Paul Kagame, yavuze ko igikorwa kigeze ku musozo ariko ko yishimira ko cyagenze neza. Ati ” Paul Kagame ni umuyobozi ukunda abanyarwanda kumutora ni ugusenyerahamwe twubaka igihugu kugirango dukomeze tugere ku majyambere ntawe uhejwe, kumutora ni ugushimangira imibereho. kumutora ni ukurinda ibyagezweho tugana ku iterambere rirambye.”

Perezida w’Ishyaka PSD, Dr Vincent Biruta

Yakomeje ati ” ishyaka ryacu ni ishyaka ry’ibitekerezo akaba ari nayo mpamvu twatanze ibitekerezo kandi byagiye mu bikorwa ndetse niyo mpamvu duhagarariwe mu nzego zose zifata ibyemezo. Dufite ingingo 60 tuzashingiraho kugirango nimudutora bizashyirwe mu bikorwa. PSD tuzatora ku gipfunsi dutora umukuru w’igihugu Paul Kagame ariko tuzanatora abadepite ba PSD dutora ku isaka ryeze ribumbatiwe mu kiganza. Ni ukwitabira amatora hakiri kare kandi tuzayatsinda ntakabuza.”

Umunyamabanga wa PSD, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, ubwo yatangizaga igikorwa, yakiriye buri wese aho yibukije ko iminsi yose bamaze biyamamaza basobanuriye abanyarwanga imigabo n’ imigambi 60 yabo. Ati “twabisobanuye neza ariko igikorwa nyamukuru kizaba kuwa mbere ubwo tuzitorera dushimangira ibyo twakoze dutora Paul Kagame n’ abadepite bacu.”

Muhakwa Valens, uyoboye urutonde rw’abadepite ba PSD, asobanura ibyo bazakora nibatorwa yagize ati “Hano turi mu mujyi wa Kigali tukaba dukeneye ibiribwa, akaba ari nayo mpamvu tuzafasha abahinzi gutubura imbuto no kubona intanga ku matungo kugirango abanyamujyi tuzabone ibyo duhaha bidutunga. Inganda ni ngombwa kugirango umusaruro uzagere ku isoko umeze neza.”

Uhereye ibumoso, Amb Nduhungirehe Olivier, Minister w”ububanyi n’ amahanga, Dr Kalinda François Xavier, Perezida wa Sena na Dr Vincent Biruta,Minister w’Umutekano .

Yakomeje agira ati “Tuzaharanira ko amabanki azatanga inguzanyo ku buhinzi n’ubworozi ku nyungu ntoya yo munsi 10% . Naho transport ituma abantu bajya mu kazi tuzaharanira ko ikorwa neza imirongo iveho, ndetse tuzaharanira ko hajyaho gariyamoshi izatuma duhahirana n’ amahanga.”

Yongeye ho ko mubyo bazaharanira harimo iyubakwa ry’imihanda , kugeza amazi meza n’amashanyarazi kuri buri muturage, gushyira imbaraga mu nganda zikora ibituruka mu gihugu-Made in Rwanda kubw’imirimo itanga cyane ku rubyiruko ndetse n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro, no guharanira ko imisoro nyongeragaciro igabanuka ikazava kuri 18% ikagera 14% kugirango abasora bazabe benshi.

Naho Kandida Depite Jeanne d “Arc de Bonneur yagize ati “mu miyoborere PSD izakomeza guharanira ko ruswa icika burundu, tuzaharanira ko mu nzego z’ibanze abajyaho bazatandukana no kuba bayobora imitwe ya politike. Naho Kugirango uburinganire bugerweho neza ni ngombwa ko abagabo baba 50% n’abagore bakaba 50% mu nzego zose, umubare w’abanyarwanda wariyongereye akaba ariyo mpamvu twifuza ko umubare w’abadepite uva kuri 80 ukagera ku 120, abasenateri bakava kuri 26 bakagera kuri 40.”

Perezida w’ Ishyaka PSD, Dr Biruta Vincent, aganira n’itangazamakuru yagaragaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza kandi bakaba biteze umusaruro ugaragara.

Ishyaka PSD risanzwe muri guverinoma, aho riri no mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.

Editorial

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version