Isaha bivugwa ko yari iy’umukuru w’aba Nazi Adolf Hitler yagurishijwe muri cyamunara muri Amerika ku giciro cya miliyoni 1.1 y’amadolari (angana na miliyari 1 na miliyoni 131 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda) nk’uko tubikesha Sky News.
Iyi saha yo mu bwoko bwa Huber, yagurishijwe ku muntu utatangajwe izina, igaragaza ikirango cya swastika cy’aba Nazi, ndetse iriho inyuguti AH, zitangira izina Adolf Hitler.
Abategetsi b’Abayahudi bamaganye iyo cyamunara mbere yuko ibera mu nzu ya cyamunara y’ibyaranze amateka izwi nka Alexander Historical Auctions, iri muri leta ya Maryland.
Ariko iyo nzu ya cyamunara – mu gihe cyashize na bwo yagurishije ibirango by’amateka by’aba Nazi – yabwiye ibitangazamakuru byo mu Budage ko intego y’iyo cyamunara yari iyo kubungabunga amateka.
Adolf Hitler yategetse Ubudage bw’aba Nazi hagati y’umwaka wa 1933 na 1945, akora ubwicanyi bwateguwe bwahitanye abantu bagera kuri miliyoni 11 – miliyoni 6 muri bo bishwe kuko bari Abayahudi.
Inyandiko ikubiyemo amakuru kuri iyo saha yagurishwaga, ivuga ko bishoboka ko Hitler yayihawe nk’impano ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko mu mwaka wa 1933, ari na wo mwaka yabaye ‘Chancellor’ w’Ubudage.
Igenzura ryakozwe n’iyi nzu ikoresha cyamunara rikubiyemo ko iyi saha yatwawe nk’urwibutso ubwo abasirikare 30 b’Abafaransa biraraga mu nyubako ya Berghof iri ku musozi yari iyo gukoreramo ibiruhuko ya Hitler, hari mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1945.
Nuko bikibazwa ko iyo saha yagurishijwe nanone, ikagenda ihererekanywa mu bisekuru byinshi kugeza ubu.
Ibindi byagurishijwe muri iyo cyamunara birimo ikanzu yari iya Eva Braun, wari umugore wa Hitler, amafoto ariho umukono (autograph) y’abategetsi b’aba Nazi, hamwe n’igitambaro cy’ibara ry’umuhondo cy’ikirango cya ‘Star of David’ kiriho ijambo “Jude”, mu Kidage rivuze Umuyahudi.
Mu gihe cya jenoside y’Abayahudi – izwi nka Holocaust – aba Nazi bahatiye Abayahudi kwambara ibirango by’ibara ry’umuhondo ku kuboko cyangwa mu bundi buryo, hagamijwe kubashyira ukwa bonyine no kubatoteza.
Mu ibaruwa ifunguye yashyizweho umukono n’abategetsi 34 b’Abayahudi, bari bavuze ko igurishwa ry’iyo saha “riteye ishozi”, banasaba ko ibyo bikoresho by’aba Nazi bikurwa muri cyamunara.
Rabbi Menachem Margolin, ukuriye ishyirahamwe ry’Abayahudi b’i Burayi, yavuze ko igurishwa ry’iyo saha ryahaye “ubufasha abafite ingengabitekerezo y’ibyo ishyaka ry’aba Nazi ryari rihagarariye”.
Yanditse ati: “Nubwo biboneka ko amasomo y’amateka acyeneye kwigwa – kandi rwose ibirango by’aba Nazi byemewe n’amategeko biri mu nzu ndangamurage cyangwa ahantu ho kwigira ha kaminuza – ibikoresho murimo kugurisha biraboneka neza ko bidacyenewe”.
Iganira n’ibitangazamakuru byo mu Budage mbere y’iryo gurishwa, inzu ikoresha cyamunara, Alexander Historical Auctions, yavuze ko intego yayo ari ukubungabunga amateka, kandi ko ibikoresho byinshi igurisha bibikwa ahantu hihariye cyangwa bigahabwa inzu ndangamurage kuri Holocaust nk’impano.
Visi Perezida wayo Mindy Greenstein yabwiye igitangazamakuru Deutsche Welle ati: “Yaba amateka meza cyangwa mabi, agomba kubungwabungwa.
“Niba ushenye amateka, nta gihamya ihari yuko yabayeho”.
Inyandiko zatanzwe n’iyo nzu ikoresha cyamunara zivuga ko idashobora gutanga gihamya yuko Hitler koko yambaye iyi saha. Ariko igenzura ryakozwe n’impuguke yigenga ryanzuye ko “bishoboka cyane” ko yari iye.
Nubwo iyi saha yaguzwe arenga miliyoni 1 y’amadolari y’Amerika, ntiyagejeje ku yo iyi nzu ikoresha cyamunara yateganyaga ko izagurwa ari hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 4 z’amadolari y’Amerika, nkuko byatangajwe na Deutsche Welle.