Kuri uyu wa 5 kamena 2025 , ubwo hafungurwaga kumugaragaro imurikagurisha, Expo 2025 na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda , Minicom ifatanyije n’urugaga ryabikorera (PSF) abaryitabiriye bagaragaje udushya twinshi haba ku bigendanye n’inganda, ibikomoka ku buhinzi, n’ubworozi, ubukorikori, imyuga n’ibindi.

Ni imurikagurisha rihuje Abanyarwanda n’Abanyamahanga bo mu ngeri zitandukanye.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro Expo 2025, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Antoine Marie Kajangwe, yagize ati “Iri murikagurisha ryerekana aho turimo turagana, ndetse bikerekana n’ibyo tutarabasha gukorera mu Rwanda cyangwa ibyo tugomba gushyiramo imbaraga, kugira ngo tubashe gutera imbere.

Ni ku nshuro ya 28 duhurira hano I Gikondo, kugira ngo isi yose ibashe kumenya byimazeyo ibyagezweho n’Amaboko n’ubwenge bwa Muntu Dushimishwa cyane n’Uburyo buri mwaka wa Expo ugira udushya twawo nk’Uko n’Uyu mwaka byagaragaye, abasaga 450 baryitabiriye, bakaba bagaragaje ko babyiteguye mu buryo buhagije bakazanamo udushya’’.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorere mu Rwanda, PSF , Madame Jeanne Francoise Mubiligi, avuga ko kimwe no mu yandi mamurikagurisha yabanje iry’Uyu mwaka wa 2025 naryo ryateguwe neza bishoboka, kugira ngo abazaryitabira bazarusheho kunyurwa na serivisi zose zizahatangirwa.

Ati’’Birashimishije kandi ni byo kwishimirwa na buri wese, ibyo kuba kushuro ya 28 hakozwe imurikagurisha ngarukamwaka ritunganyijwe neza kandi ryujuje ibisabwa byose. Turishimira ko abamurika ibyabo n’abagana Expo barushijeho kwiyongera, ahagaragaramo udushya n’Ikoranabuhanga bikomeje kwerekana ko ibyakozwe birushaho kugaragaza umusaruro Ufatika”.

Ku bigendanye n’Umutekano muri Expo 2025, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko Polisi itari mu Imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2025) nk’abagiye kumurika ibikorwa, ahubwo bahari kugira ngo bacunge umutekano w’abantu n’ibintu, bimakaze umudendezo n’umutuzo. ati’’ Ntabwo twaje muri Expo kumurika ibyo dukora twaje gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo kugirango uzarigana wese azagure ibyo yifuza byose abijyane mu mahoro asesuye”.

Iri murikagurisha ririmo kubera i Gikondo ryatangiye ku wa 29 Nyakanga, rikazasozwa ku wa 17 Kanama 2025, rikaba ryaritabiriwe n’abamurika 475 barimo Abanayarwanda 378 n’abanyamahanga barenga 97 baturutse mu bihugu 19, mu gihe abarenga ibihumbi 500 biteganyijwe ko ari bo bazasura ibikorwa n’ibicuruzwa bitandukanye birimo kumurikwa.

MUKIMBIRI WILSON

Share.
Leave A Reply