Kagarama, Kicukiro – Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 10 Nyakanga 2026, Uyu munsi ni umunsi w’ibyishimo n’ishema ku muryango wa Good Haven International School Nursery and Primary, ishuri riherereye i Kagarama mu Karere ka Kicukiro, aho habereye umuhango wo guha impamyabumenyi abana barangije Top Class ndetse n’abasoje Umwaka wa Gatandatu w’Amashuri Abanza (P6).
Ni ibirori byahuje ababyeyi, abarera, inshuti z’ishuri n’abafatanyabikorwa baryoherwa n’ibyo abana bagezeho nyuma y’urugendo rwuzuyemo kwiga, gukura mu bumenyi no mu burere.
Ubuyobozi bw’ishuri bwagaragaje ko bushimira byimazeyo ababyeyi n’abarerera muri Good Haven International School ku cyizere bakomeje kugirira ishuri no ku bufatanye bwabo bwabaye inkingi ikomeye mu gutsindisha abana.
“Turabashimira kuba mwaduhaye icyizere cyo kurera no kwigisha abana banyu. Ubufatanye bwacu bwatumye bafata indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’uburezi. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umwana wese agere ku nzozi ze.”
Good Haven International School izwiho gutanga uburezi bufite ireme, bushingiye ku ndangagaciro nziza, imyitwarire myiza n’ubumenyi bufasha umwana guhangana n’isi y’uyu munsi n’iy’ejo hazaza.
Binyuze mu myigishirize igezweho, abana bategurwa neza ku buryo batsinda ibizamini ku rwego rwo hejuru, bakabona amanota abafasha gukomeza amashuri yabo neza. Ishuri ryiyemeje gukomeza kuba icyitegererezo mu gutanga uburezi bufite ireme no gutsindisha abana ku rwego rwa First Grade.
Si amasomo gusa yitabwaho. Muri Good Haven International School, abana bahabwa uburere mboneragihugu, bigishwa indangagaciro zirimo gukunda igihugu, kubahana, gukorera hamwe no kugira inshingano. Banitabira siporo, imikino n’imyidagaduro ibafasha gukura bafite ubuzima bwiza, impano ziteye imbere n’icyizere cyo kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
Mu gusoza uyu muhango, ubuyobozi bw’ishuri bwakanguriye ababyeyi bose bafite abana batangiye amashuri cyangwa abifuza kubimurira ahandi kuza kwifatanya n’umuryango wa Good Haven International School. Twubake ejo hazaza heza duhera ku mwana w’uyu munsi.
Mukimbiri Wilson
