Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, muriki gitondo arimo kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 019/2022 ryo kuwa 30 Kamena 2022 rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2022/2023. Yasabye ko Ingengo y’Imari ingana na miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda yiyongera ikagera kuri miliyari 4,764.8 z’amafaranga y’u Rwanda, ayiyongeraho akagera kuri miliyari 106.4 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 2.3 %.

Ku mpinduka ku mafaranga yinjizwa mu Ngengo y’Imari ya Leta, amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera ave kuri miliyari 2,372.4 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri miliyari 2,487.6 z’amafaranga y’u Rwanda, akiyongeraho miliyari 115.2 bingana na 5%.

Ministiri Ndagijimana, yavuze ko uku kwiyongera kwatewe ahanini n’ukwiyongera kw’amafaranga aturuka ku misoro n’amahoro bijyanye no gukomeza kuzahuka kw’ibikorwa by’ubukungu n’ubucuruzi.

Amafaranga aturuka ku misoro aziyongera ave kuri miliyari 2,067.7 z’amafaranga y’u Rwanda yari ateganyijwe mu ngengo y’imari yatowe agere kuri miliyari 2,180.9, ni ukuvuga ko aziyongeraho miliyari 113.2 bingana na 5.5%

Amafaranga atari imosoro aziyongera ave kuri miliyari 304.6 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri miliyari 306.7, ni ukuvuga ko aziyongeraho agera miliyari 2 bingana na 0.7%.

Minisitiri Ndagijimana Uzziel, yavuze ko Ingengo y’imari isanzwe iziyongera ive kuri miliyari 2,543.2 igere kuri miliyari 2,705.2, bivuzeko iziyongeraho agera kuri miliyari 162 z’amafaranga y’u Rwanda.

Share.
Leave A Reply