kuva kuri Uyu wambere, abasirikare ba Ukraine ba nyuma bari kuva mu gace ka nyuma kari gasigaye katarafatwa n’Uburusiya kagizwe n’uruganda rw’ibyuma Azovstal.
Mu ijoro ryakeye izindi bus zavanyeyo abasirikare b’inkomere bagera kuri 50 ba Ukraine, kandi abategetsi bayo bavuga ko bakomeza gukora ibishoboka n’abandi bose bakahava.
Abo basirikare ba Ukraine barimo kujyanwa mu bice by’iburasirazuba bigenzurwa n’inyeshyamba zifashwa n’Uburusiya hafi y’umujyi wa Donetsk.
Gufata Mariupol yose bivuze ko Uburusiya ubu bufite inzira y’ubutaka ihuza uyu mujyi kandi bukagenzura inyanja ya Azov.
Ukraine irasaba ko habaho kugurana imfungwa z’intambara kugira ngo abo basirikare ba yo barekurwe.
Moscow ntacyo iravuga ku busabe bwa Ukraine bwo guhererekanya imfungwa z’intambara.
Hagati aho ingabo z’Uburusiya zikomeje ibitero bya za misile ahatandukanye muri Ukraine, abayobozi baho bavuga ko kuwa kabiri ibyo bisasu byishe abantu umunani.